Malawi: Umunyarwanda akurikiranyweho guturitsa grenade mu nkambi y’impunzi

5,349
Kwibuka30

Polisi yo muri Malawi yataye muri yombi Umunyarwanda witwa Umotoni John Peter w’imyaka 42, akurikiranyweho guturitsa grenade mu nkambi.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza, 2022 bibera mu isoko ry’inkambi ya Dzaleka.

Polisi ivuga ko muri iyo mpanuka, grenade yakomerekeje abantu batanu b’impunzi barimo umuyobozi w’inkambi ukomoka mu Burundi, abakomeretse cyane bajyanywe ku bitaro byo mu ntara ya Dowa.

Umuvugizi wa polisi mu ntara Dowa, Gladson M’bumpha yavuze ko umwe mu bakomeretse bikomeye, ari Butoyi Fideli umuyobozi w’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Dzaleka, wari kumwe n’umunyamabanga we, Bruno Ndayishime.

Kwibuka30

Yavuze kandi ko abo bombi babonye umuntu acana ikibiriti mbere yo kubajugunyaho grenade.

Abandi bantu batatu barimo umwana w’imyaka 11 y’amavuko bakomeretse mu buryo butandukanye. Abo bajyanywe mu bitaro by’i Dowa.

Byitezwe ko uyu Munyarwanda azitaba urukiko akisobanura ku byaha akurikiranyweho, nyuma y’iperereza rya Polisi.

Bamwe mu bagize Guverinoma ya Malawi n’abishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR bamaganye icyo gitero, ndetse bivugwa  ko ubu inkambi icungiwe umutekano cyane.

(Src: VOA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.