Malawi: Abantu basaga 1,000 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Kolera

5,487

Minisiteri y’Ubuzima muri Malawi, yatangaje ko abamaze kwicwa n’icyorezo cya kolera muri icyo gihugu basaga 1000, uhereye igihe cyadukiye muri Werurwe 2022.

Abamaze kwandura icyo cyorezo kuva cyadutse muri icyo gihugu, bagera ku 31,241 naho abamaze guhitanwa nacyo muri rusange bakaba ari 1,023.

Minisitiri w’Ubuzima wa Malawi, Khumbize Chiponda, aganira n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yavuze ko umubare w’abishwe n’icyo cyorezo wikubye kabiri mu gihe cy’ukwezi gusa.

Minisitiri Chiponda, yavuze ko 66% by’abibasirwa n’icyo cyorezo ari abagabo, ariko n’abana bari mu bo cyahitanye.

Yagize ati “Hari n’abana twatakaje. Abana b’abanyeshuri 11 bishwe n’icyorezo. Malawi ihanganye n’icyorezo cya Cholera kitigeze kibaho mu myaka 20 ishize. Twaherukaga kugira icyorezo cya Cholera gikaze mu 2002”.

Minisitiri Chiponda yavuze ko kugeza ubu, abagera ku 1,126 ari bo bari mu bitaro kubera Kolera. Yongeyeho ko uturere tw’ubuzima twose tw’icyo gihugu uko ari 29 twugarijwe na Kolera.

Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yasabye abaturage kwitwararika ku bijyanye no gutunganya imirambo y’abishwe na Kolera, mu gihe cyo kubashyingura.

Abatuye ahantu hari ibibazo by’ibura ry’amazi meza yo kunywa, nibo bafite ibyago byinshi byo kurwara icyo cyorezo, kubera kurya ibiryo byanduye cyangwa kunywa amazi adafite isuku.

Leave A Reply

Your email address will not be published.