Sadate kuyobora Rayon Sport arasanga umusifuzi wo ku ruhande wasifuriye Rayon akwiye guhanwa

8,684

Sadate Munyakazi wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sport, yasabye FERWAFA gufatira ibihano umusifuzi wo ku ruhande wimye ikipe ya Rayon sport igitego kigaragara cyari cyatsinzweo

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Rayon sport n’ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe bituma bagabana amanota atatu y’umunsi, bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sport batangaje ko babajwe cyane n’icyemezo cy’umusifuzi wo kuruhande wahakanye igitego cyari gitsinzwe na Camara avuga ko yaraririye.

Mu bababajwe n’icyemezo cy’uwo musifuzi, harimo Bwana Munyakazi Sadate wigeze kuyobora iyo kipe ikunzwe na benshi mu gihugu, mu butumwa bwe kuri twitter, ubutumwa yageneraga umuyobozi wa FERWAFA Bwana Olivier n’umunyamabanga waryo, yagize ati:”Bwana @OlivierNMugab na@HenryMuhireh murabizi ko abanyamupira twari twizeye ko hari byinshi muzahindura kuko byari bikenewe, uyu musifuzi akurikiranwe kdi ahanwe muzaba mubaye abayobozi babereye Umupira wacu. Ntibizagere aho tubasa kugenda nkababanjirije. Enough is enough”

Bwana Sadate yakomeje avuga ko bigoranye ko uno mupira wacu utera imbere mu gihe hakirimo ibyo we yita amanyanga, akavuga ko ari nayo mpamvu utajya ubona abaterankunga nk’izindi championnat zo hirya no hino. Sadate yavuze ko umusifuzi wo ku ruhande ashobora kuba yahawe amafaranga kugira ngo agenere intsinzi abatari bayiwiye, yagize ati:”ntago Abashoramali bazaza mu bintu nk’ibi, aho intsinzi itagenwa n’ubuhanga bw’abakinnyi ahubwo ikanenwa n’umuntu wahawe udufaranga twintica ntikize

Ubundi igitego cyanzwe, ni icyari gishyizwemo na Camara nyuma y’aho umunyezamu wa Mukura arutse ishoti rikomeye cyane yari atewe, maze umusifuzi wo ku ruhande asifura avuga ko habayeho kurarira.

Uku gutakaza kwa Rayon Sport, kwatumye ijya ku gitutu kuko uyu ari umwe mu mikino itatu ifite imbere yasabwaga gutsindwa kuko indi ibiri bishobora kuzagorana kubera ko izahura na APR FC iri kwitwara neza ndetse na Kiyovu Sport.

Leave A Reply

Your email address will not be published.