Malawi: Visi Perezida n’abo bari kumwe bapfiriye mu ndege

266
Kwibuka30

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko Visi Perezida Saulos Chilima n’abagenzi bose bari bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yabuze kuva ku wa mbere “bapfuye ikikubita hasi”.

Lazarus yavuze ko ibisigazwa by’iyo ndege byasanzwe hafi y’umusozi “byashwanyaguritse burundu”, nta warokotse.

Visi Perezida Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari bari mu ndege mu gitondo cyo ku wa mbere, ubwo iyo ndege yaburaga kuri za radari zo ku kibuga cy’indege, bikavugwa ko iyo ndege ya gisirikare yari irimo kugenda mu kirere kibi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, umugaba mukuru w’ingabo za Malawi Jenerali Paul Valentino Phiri yavuze ko igihu cyagabanyije kugaragara (umucyo) muri iryo shyamba, bituma ibikorwa byo gushakisha bigorana.

Ku mugoroba wo ku wa mbere, Perezida Chakwera yari yabwiye Abanya-Malawi ati:”Ndabizi ko twese twahiye ubwoba kandi ko duhangayitse – nanjye ndahangayitse.” Yari yavuze ko afite icyizere cyo kubona abarokotse.

Ariko ishyaka UTM (United Transformation Movement) rya Dr Chilima ryari ryavuze ko bababajwe n’igikorwa cyo gushakisha.

Abategetsi bo mu ishyaka UTM bavuze ko gushakisha iyo ndege byatangiye saa cyenda z’amanywa (15:00) zo ku wa mbere ku isaha yaho, nubwo indege yaburiwe irengero saa yine za mu gitondo (10:00) zo ku wa mbere.

Visi Perezida na Perezida baturuka mu mashyaka atandukanye ariko bombi bari bishyize hamwe bashyiraho ihuriro mu matora yo mu 2020.

Kwibuka30

Chilima, wapfuye ku myaka 51, yari ari mu nzira agiye guhagararira leta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri Ralph Kasambara, wapfuye mu minsi ine ishize.

Shanil Dzimbiri, umugore w’uwahoze ari Perezida, na we yari ari muri iyo ndege, yahagurukiye mu murwa mukuru Lilongwe mu gitondo cyo ku wa mbere.

Yari yitezwe kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Mzuzu mu majyaruguru y’igihugu, ariko isubizwa inyuma kuko ikirere kitagaragaraga neza.

Perezida Chakwera yari yavuze ko yavuganye na za leta z’ibihugu bitandukanye, birimo Amerika, Ubwongereza, Norvège na Israel, byose byari byemeye ubufasha “mu nzego zitandukanye” bwo kugira ngo iyo ndege iboneke.

Dr Chilima yari Visi Perezida wa Malawi kuva mu mwaka wa 2014.

Yari akunzwe cyane muri Malawi, by’umwihariko mu rubyiruko, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Ariko mu mwaka wa 2022, Dr Chilima yatawe muri yombi ku birego byuko yakiriye amafaranga kugira ngo atange kontaro za leta.

Mu kwezi gushize, urukiko rwamukuyeho ibyo birego, ntirwatanga impamvu zatumye rufata icyo cyemezo.

Dr Chilima asize umugore n’abana babiri.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.