Mali: Umugabo wagerageje gutera icyuma Perezida Goïta yaguye mu maboko y’abashinzwe umutekano

4,790
Kwibuka30
Umugabo ushinjwa kugerageza gutera icyuma Perezida w'inzibacyuho wa Mali Col Assimi Goïta, agaragara aryamye mu modoka ya gisirikare nyuma yo gutabwa muri yombi mu murwa mukuru Bamako.

Umugabo washinjwaga ko mu cyumweru gishize yagerageje gutera icyuma Perezida w’inzibacyuho wa Mali Col Assimi Goïta, yapfiriye mu bitaro arinzwe, nkuko leta ibivuga.

Leta ya Mali yatangaje ko umugabo uherutse kugerageza gutera icyuma prezida wa Repubulika Bwana Assimi Goita byarangiye yitabye Imana agwa mu bitaro aho yari ari kuvurirwa.

Kwibuka30

Uwo mugabo, kugeza ubu atari yatangarizwa amazina, yatawe muri yombi nyuma y’ibivugwa ko ari umugambi wapfubye wo kugerageza gutera icyuma Perezida. Byabaye ubwo Bwana Goïta yari mu masengesho mu musigiti.

Itangazo rya leta ya Mali ryavuze ko ubuzima bw’uwo mugabo bwarushijeho kuba bubi aho yari afungiye, ajyanwa ku bitaro, ari na ho yapfiriye.

Leta yavuze ko ubuzima bw'uwo mugabo bwarushijeho kuba bubi aho yari afungiye
Leave A Reply

Your email address will not be published.