Tunisie: Prezida Kais Saied yirukanye ministre w’intebe anasesa inteko nshingamategeko.

5,379
Kwibuka30
Tunisia's President Kais Saied ousts government. Critics call it a coup |  South China Morning Post
Prezida wa Repubulika ya Tuniziya Bwana kais saied yirukanye ministre we w’intebe ndetse anasesa inteko ishingamategeko nyuma y’uko abaturage bamaganaga amabwiriza ya Covid-19 bangije byinshi mu gihugu.

Amakuru y’uko prezida KAIS SAIED yirukanye uwari ministre w’intebe anasesa inteko nshingamategeko yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ndetse yandikwa n’ibinyamakuru byinshi byo muri icyo gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’aho abadashyigikiye imbaraga zishyirwa mu gukumira icyorezo cya covid-19 bihaye imihanda kuri iki cyumweru maze bakangiza byinshi mu bikorwa remezo byo mu murwa mukuru Tunis.

Nyuma yo kwirukana ministre we w’intebe, Perezida Kais Saied yatangaje ko ari we ubwe ugiye gutegeka igihugu afatanyije na minisitiri w’intebe mushya, mu rwego rwo kugarura ituze muri rubanda.

Kwibuka30

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo nyuma y’inama y’igitaraganya yagiranye n’inzego z’umutekano mu ngoro ye, Bwana Saied yagize ati:

“Twafashe ibi byemezo… kugeza amahoro mu baturage agarutse muri Tunisia no kugeza turokoye leta”.

Nyuma yaho ku cyumweru nijoro, abigaragambya basabwe n’ibyishimo byuko uwari Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanwe. Perezida Saied yifatanyije n’imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru Tunis.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari bigaragambirije i Tunis no mu yindi mijyi bamagana ishyaka riri ku butegetsi, batera hejuru bati, “Muveho!”, ndetse banasaba ko inteko ishingamategeko iseswa.

Abashinzwe umutekano babujije kugera ku nteko ishingamategeko no mu mihanda ikikije umuhanda uri rwagati muri Tunis wa Avenue Bourguiba (witiriwe Bourguiba wagejeje Tunisia ku bwigenge yigobotora ubukoloni bw’Ubufaransa).

Leave A Reply

Your email address will not be published.