Marcelo wabiciye muri ruhago bigakunda bigacika yamanitse inkweto ku myaka 36

266

Umunya-Brasil, Marcelo Vieira da Silva Júnior wamenyekanye nka ‘Marcelo’, wegukanye ibikombe bitanu bya UEFA Champions League ari muri Real Madrid, yamaze gusezera kuri ruhago afite imyaka 36.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, ni bwo uyu mugabo wabaye umukinnyi mu makipe ya ruhago ya Brésil na Real Madrid, yashyize hanze amashusho akubiyemo ubutumwa bwe bwo gusezera.

Marcelo yageneye ubutumwa bwihariye amakipe yakiniye mu buzima bwe, gusa ashimangira ko kuba ahagaritse gukina bitazamubuza gukomeza gutanga umusanzu we muri ruhago.

Ati :“Real Madrid ni ikipe y’umwihariko, kuba umufana wayo ni ibyiyumviro bidasanzwe. Gukinira ikipe y’igihugu cyanjye mu byiciro byose byari iby’agaciro. Mu mutwe wanjye ntihazavamo imidali ibiri y’Imikino Olempike n’Igikombe cya Confederations Cup. Gusubira muri Fluminense bivuze byinshi ikipe yampaye.

“Kuyifasha gutwara ibikombe bitatu bya Copa Libertadores, ni uguha umurage abakiri bato ku kibuga cya Marcelo Vieira Stadum. Urugendo rwanjye nk’umukinnyi rurangiriye aha, ariko ndacyafite byinshi byo guha umupira w’amaguru. Mwarakoze cyane.”

Marcelo yageze muri Real Madrid mu 2006 afite imyaka 18, aba umwe mu bayifashije kwandika amateka mu myaka 122 imaze.

Mu gihe cy’imyaka 16 yayimazemo, yayikiniye imikino 546, atwara ibikombe 25 harimo bitanu bya UEFA Champions League, bine by’Isi, bitatu bya UEFA Super Cups, bitandatu bya La Liga, bibiri bya Copa del Rey, ndetse na bitanu bya Spanish Super Cups.

Mu Ikipe y’Igihugu ya Seleção yafatanyije na yo gutwara irushanwa rya Confederations Cup mu 2013, ikipe ye iba iya gatatu mu Mikino Olempike mu 2012, ndetse mu ya 2008 begukana uwa kabiri.

Comments are closed.