Martine Moise wabaye First Lady yashinjwe ate kwiyicira umugabo?

634
Kwibuka30
Martine Moise ubu yibera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba yateye utwatsi Leta ya Haiti imushimja kugira uruhare mu iyicwa ry’umugabo we

Tariki 07 Nyakanga(7) 2021 isi yatunguwe n’inkuru y’uburyo abantu bitwaje intwaro binjiye mu rugo rwa perezida wa Haiti Jovenel Moïse ku murwa mukuru i Port-au-Prince bakamwica bamurashe, ndetse bagakomeretsa umugore we Martine Moïse wahise ajya kuvurirwa muri Amerika.

Mu cyumweru gishize, benshi ku isi bongeye gutungurwa no kumva ko uyu mugore wari ‘First Lady/ Première dame’ ari we nimero ya mbere ku rutonde rw’abantu 49 bakurikirana hagendewe ku ruhare umucamanza wa Haiti buvuga ko bafite mu rupfu rw’uwari umugabo we.

Inyandiko y’umucamanza Walter Voltaire yasohotse tariki 20 z’uku kwezi ishinja Martine “ubufatanyacyaha mu kwica” umugabo we kugira ngo agere ku butegetsi. Ibirego bishingiye ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu bari hafi y’ubutegetsi.

Uruhande rwa Martine Moïse ruvuga ko ibi ari igikorwa cy’ubutegetsi buriho ubu kigamije kuyobya no guhuza rubanda ngo ntibabaze ubutegetsi ibyo bwananiwe gukora kugeza ubu.

Abatangabuhamya

Inyandiko ishinja y’umucamanza Voltaire ivuga ko hari ibimenyetso bifatika bishingiye ku buhamya bw’abantu bahoze mu nzego z’umutekano, no muri guverinoma bashinja abaregwa batandukanye uruhare mu kwica perezida.

Mu batanze ubuhamya harimo Lyonel Valbrun wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ingoro y’umukuru w’igihugu, n’abandi barimo abafunze bacyekwaho uruhare mu iyicwa rya Perezida Moïse.

Umucamanza Voltaire avuga ko icyemezo cye cyo gushinja Martine Moïse gihera no ku byatangajwe na Valbrun wari ukuriye ingoro yabo wavuze ko iminsi ibiri mbere y’uko perezida yicwa Martine yamuhamagaye akamubwira ati:

“Jovenel nta kintu yadukoreye. Ugomba gufungurira ibiro bya perezida Ti Klod [Claude Joseph] kugira ngo ategure inama y’abaminisitiri. Azategura amatora mu mezi atatu kugira ngo mbe perezida, nibwo tuzagira ubutegetsi.”

Nyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel, Claude Joseph wari minisitiri w’intebe yahise afata ubutegetsi mu buryo butavuzweho rumwe, hakurikiye imyivumbagatanyo n’imvururu byatumye yegura ku butegetsi yamazeho ibyumweru hafi bibiri gusa.

Claude Joseph yayoboye igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa nyuma akurwaho n’abaturage

Lyonel Valbrun avuga ko iminsi ibiri mbere y’iyicwa rya perezida, Martine Moïse yaje mu ngoro ya perezida akamara amasaha atanu asohora “ibintu bimwe na bimwe”. Ntihazwi neza ibyo bintu yasohoye ariko inyandiko imushinja ivuga ko icyo gikorwa cye “cyari gifite impamvu”, ahubwo ko yaba yari azi ibigiye kuba.

Iyo nyandiko ishinja kandi isubiramo Joseph Felix Badio wari umutegetsi muri minisiteri y’ubutabera ya Haiti ushinja Martine Moïse kugambira kuvana umugabo we ku butegetsi.

Badio avuga ko Martine yagambanye na Claude Joseph wari minisitiri w’intebe ngo bakureho perezida, Claude afate ubutegetsi ategure amatora, muri ayo matora Martine akiyamamaza.

Claude Joseph ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abashinjwa n’uriya mucamanza, naho Joseph Badio ari ku mwanya wa kane kuri ruriya rutonde ruriho n’abacanshuro bo muri Colombia bivugwa ko ari bo bakoze igitero cyo kwica.

Uretse gushinja uruhare abavugwa, iyi nyandiko ariko ntivuga neza neza uwatanze amabwiriza ngo iki gitero cyo kwica perezida gikorwe.

Kurangaza rubanda

Kwibuka30
Martine Moïse (avugana n'umuhungu we) yakomerekeye mu gitero cyishe umugabo we ajya kuvurirwa muri Amerika
Martine Moïse (avugana n’umuhungu we) yakomerekeye mu gitero cyishe umugabo we ajya kuvurirwa muri Amerika

Martine Moïse, bikekwa ko yagumye muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuva yajyayo kwivuza ibikomere yatewe n’abishe umugabo we babasanganye mu ngoro yabo mu 2021, yagiye yanga kwitaba ubucamanza bwo muri Haiti bwamuhamagaje kuri iyi dosiye akavuga ko atabwizeye.

Ku mbuga nkoranyambaga, Martine yavuze ko iby’iyi nyandiko y’impapuro 122 ari “ukwibasira guhoraho” akorerwa n’ubutegetsi bwa Haiti bwananiwe gukora ibyo bwemereye rubanda.

Mu byumweru bya vuba aha abanya-Haiti bakomeje kwigaragambya basaba Perezida Ariel Henry – wasimbuye Claude Joseph mu 2021 – kuva ku butegetsi kuko yananiwe gutegura amatora yari yaremeye.

Ariel Henry – nawe wavuzweho mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moïse – avuga ko leta itabasha gutegura amatora mu gihe Haiti ubu yugarijwe bikomeye n’ibibazo by’umutekano muke n’ibico by’abagizi ba nabi bitwaje intwaro byabaye byinshi mu gihugu.

Haiti ikomerewe n'ibibazo by'umutekano mucye kuva mu 2021

Abanyamategeko ba Martine batangaje ko iriya nyandiko imushinja uruhare mu kwica umugabo we “nta gaciro ifite”, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Haitian Times, ko ahubwo igamije “gukingira abicanyi nyabo”.

Martine ashinja ubutegetsi bwa Haiti gushaka kurangaza rubanda muri iki gihe bufite igitutu cyo gushyira mu bikorwa ibyo bwemereye abaturage, harimo no kugarura ituze mu gihugu.

Joseph Claude, nimero ya kabiri mu bashinjwa, yavuze ko Perezida Ariel Henry arimo gukoresha ubucamanza mu “kuburabuza abatavugarumwe na we nkanjye”.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Bananiwe kutwica njye na Martine Moïse tariki 07 Nyakanga 2021, ubu barimo gukoresha ubucamanza mu kuvuga ibintu bidafite ishingiro.”

Perezida yirukanye umushinjacyaha

N’ubwo mu gihe gishize Perezida Ariel Henry yari yahamagajwe n’umushinjacyaha ngo ahatwe ibibazo kuri dosiye y’urupfu rwa Jovenel Moïse, ntabwo we ari ku rutonde rushya rw’abashinjwa n’umucamanza Walther Voltaire.

Iminsi ibiri mbere y’uko yicwa, uwari perezida Jovenel Moïse yari yagennye Ariel Henry ngo abe minisitiri w’intebe. Amakuru avuga ko amasaha macye nyuma yo kwicwa kwa Moïse uyu Henry yavuganye inshuro nyinshi kuri telephone n’umwe mu b’ibanze bacyekwaho uruhare mu rupfu rwa Jovenel, uwo ni Joseph Badio.

Joseph Badio ubu ari mu batanze ubuhamya bushinja Martine Moïse uruhare mu kwica umugabo we.

Henry yakomeje guhakana ko atigeze avugana kuri telephone na Badio mu ijoro uwari perezida yishwemo. Gusa ubwo Perezida Henry yirukanaga umushinjacyaha washakaga kumuhata ibibazo kuri izo telephone byanenzwe n’abantu benshi kandi bitinza iperereza.

Perezida Henry yavuze ko ibyo kumushinja uruhare mu kwica Jovenel Moïse ari “Fake news”.

Abategetsi bo muri Haiti sibo gusa barebwa n’iperereza ku iyicwa rya Moïse. Abandi bantu bane bakatiwe gufungwa burundu muri Amerika, aho igice kimwe cy’umugambi wo kwica Perezida Moïse cyateguriwe.

Perezida Moise yishwe arashwe n’abagizi ba nabi bamusanze mu nzu mu masaha y’ijoro
Leave A Reply

Your email address will not be published.