Nyanza: Ba SEDO ba tumwe mu tugari bari mu mazi abira

5,556
Kwibuka30

Hari ba SEDO ba tumwe mu tugari two mirenge yo mu Karere ka Nyanza bavuga ko nyuma yo kubwira itangazamakuru iby’akarengane kabo, ubu ngo bafite amakuru ko hari gucurwa umugambi wo kubirukana mu kazi.

Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 26 Gashyantare 2024 nibwo ikinyamakuru Umuseke cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti:”Ba SEDO barashinja ubuyobozi kubambura“. Iyi nkuru yagarutse ku kababaro ka ba SEDO ba tumwe mu tugari two mu mirenge yo mu Karere ka Nyanza bamaze amezi agera kuri 7 babeshywa kuzamurwa mu ntera nk’uko itegeko ribibemerera.

SEDO waduhaye aya makuru yatubwiye ko hari ibaruwa yashyizweho umukono na Meya w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme taliki ya mbere Nyakanga umwaka ushize, muri iyo baruwa Meya Erasme yemezaga ko hari ba SEDO bari bazamuwe mu ntera nyuma y’igenzurwa, ibyo bikajyana no kuzamurirwa umushahara n’ubundi nk’uko itegeko ribivuga.

Aba ba SEDO bavuga ko kuva icyo gihe batigeze bahemberwa intera bari bagezeho ndetse ko bakomeje kwandika amabaruwa asaba ibyo bemererwa n’itegeko ariko ntibasubizwe, kugeza ubwo ejo byagiye mu itangazamakuru, ikintu cyababaje abayobozi b’Akarere ngo hakaba hari gucurwa umugambi wo kwirukana abo ba SEDO bashyize ikibazo mu itangazamakuru.

Umwe mu batanze ayo makuru ariko atinya ko amazina ye ajya hanze yatubwiye ati:”Twamenye ko bari gukora iperereza ngo hamenyekane abahuye n’itangazamakuru, ariko urumva ntabwo bizabagora kutumenya, bazahera kubafite icyo kibazo n’abandikiye Akarere bishyuza, ariko urumva ko bitari bikwiye ko umuntu azira gusaba uburenganzira bwe amaze amezi arindwi asaba

Kwibuka30

Undi yatubwiye ko atewe impungenge n’amagambo umuyobozi we (Gitifu w’Akagali) yamubwiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ati:”Mu gitondo Executif yambwiye ngo amagambo n’ihuruza byanjye ntibizatuma ndamba muri kano kazi, yambwiranye umujinya hafi kuncira mu maso, mubajije impamvu ambwira ko ndi kugambanira Meya n’Akarere

Hari andi makuru dufite yizewe kandi twahawe n’umwe mu bakozi b’Akarere ko abo ba SEDO bagiye kubongera iyo mishahara ariko ko batazayihembwa inshuro irenze imwe, yagize ati:”Abo ni abasebya Akarere kandi intore ntiganya, nkubwije ukuri ko bazayabaha ariko batazayahembwa kabiri, iki kintu bakoze cyo kudushyira mu binyamakuru cyababaje buri wese hano mu Karere

Twagerageje kubaza umuyobozi w’Akarere niba koko hari uwo mugambi mubisha ugamije kwirukana abo bakozi bazira kubaza uburenganzira bwabo, ariko ntibyadukundira, igihe bizadushobokera tuzongera tuvugurure ino nkuru.

Ubundi ba SEDO b’utugari ni bamwe mu bakozi bakorera akazi gakomeye, hari n’abemeza ko aribo “Ruti rw’umugongo” rw’Akarere, gusa bakaba ari na bamwe mu bakozi bahembwa make ndetse bagasuzugurwa cyane na ba Gitifu b’Imirenge, n’abandi bakozi bo u rwego rw’Akarere.

Umwe mu bigeze gukora ako kazi mu Karere ka Nyanza yatubwiye ko basuzugurwa cyane, ndetse byagera ku rwego rw’Akarere bikaba ibindi bindi, ati:”Bariya bantu barasuzugurwa ndugu yangu, uziko raporo zose zitangwa n’Akarere ziba zakozwa na SEDO, zigera hejuru ari ukwemeza gusa, ariko ikibabaje ntibajya bahabwa agaciro, ugasanga nk’umuntu ukora mu Karere tunganya diplome aragusuzuye hafi kugucira mu maso

Leave A Reply

Your email address will not be published.