Masamba yahishuye uburyo aterekera buri gihe mbere y’uko atangira igitaramo

7,565
Kwibuka30
Intore Masamba Pauses Music to Focus on A Job at Culture Ministry – KT PRESS

Bwana MASAMBA INTORE yavuze ko buri gihe mbere y’uko atangira igitaramo abanza agaterekera ise Sentore kandi bikagenda neza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Kiss FM bwana MASAMBA Intore uzwi cyane mu buhanzi bw’injyana gakondo yatangaje byinshi bimwerekeye ndetse na byinshi byerekeye kuri se umubyara nawe wamamaye cyane mu njyana gakondo hano mu Rwanda.

Bwana Masamba, umuhungu wa SENTORE yavuze ko ise yari umubyeyi mwiza cyane warangwaga n’urukundo rw’igihugu kandi ko yari umusaza uzi kuganira cyane, yagize ati:”Data yari umuntu mwiza cyane, mbabajwe n’abantu batagize amahirwe yo kumumenya, yakundaga abantu n’u Rwanda, yari intore pe…”

Benshi ntabwo batunguwe kumva ibigwi bya Muzehe MASAMBA kuko yanditse amateka mu Rwanda mu bijyanye no kwigisha kubyina, n’ubuhanzi bushingiye ku muco Nyarwanda, ariko icyatunguye benshi ni uburyo uwo muhanzi MASAMBA yavuze ko ajya aterekera ise buri gihe mbere y’uko atangira igitaramo, yagize ati:”..Buri gihe iyo ngiye gutangira igitaramo, ndabanza nkamusuhuza, nkamubaza amakuru maze nkamusaba kuntera inkunga mu gitaramo ngiye gukora, buri gihe iyo namwiyambaje mbona bigenda neza…”

Kwibuka30

Bwana MASAMBA yakanguriye abantu kutibagirwa abakurambere babo no kujya bibuka kubaterekerera aho guterekera abandi batazi.

Masamba yakomoje no ku isano afitanye na Jules Sentore umwuzukuru wa Muzehe Sentore akaba n’umwishywa we.

Masamba yitabiriye ibitaramo bitandukanye bya Rwanda day hirya no hino ku isi, afite indirimbo nyinshi yashyize hanze ziganjemo iza gakondo n’izo gukunda igihugu, azwi cyane n’abantu batangiye kugira imyka airi hejuru gato.

Intore Masamba Pauses Music to Focus on A Job at Culture Ministry – KT PRESS

Leave A Reply

Your email address will not be published.