Masudi Djuma yagizwe Umutoza mushya wa Etincelles FC


Umurundi Irambona Masudi Djuma Mohamed watoje amakipe arimo Rayon Sports mu Rwanda, yagizwe Umutoza Mukuru wa Etincelles FC yo mu Cyiciro cya Mbere ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.
Ni amakuru yatangajwe n’iyi Kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025.
Masudi yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yatozaga Rayon Sports ku nshuro ya kabiri, aho nyuma y’aho yerekeje muri Tanzania mu makipe arimo Dodoma Jiji FC na Tabola United.
Etincelles yerekejemo ntiyagize intangiriro nziza za Shampiyona igeze ku Munsi wa Gatatu dore ko yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa, igatsindwa na Marine FC ibitego 2-0 mu minsi ibiri ya Shampiyona, itozwa na Lomami Marcel wayisigaranye nyuma y’igenda rya Seninga Innocent washinje ubuyobozi kutamwubaha ntibumuhe amasezerano.
Masudi Djuma w’imyaka 48, Si mushya mu Rwanda kuko yahageze bwa mbere mu 1996, akinira APR FC imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.
Mu 2003 ni bwo yerekeje muri Rayon Sports, mu 2004 ayifasha gutwara Shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza muri Seychelles mbere yo gusubira mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.
Yahagaritse gukina ruhago mu 2010 mu Ikipe ya Inter Stars y’iwabo mu Burundi, agana mu butoza.
Yatangiye gutoza ari muri Rayon Sports muri Gashyantare 2016, nyuma yo kuyisigarana Ivan Minnaert agiye muri Kenya, ayihesha Igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 n’Igikombe cy’Amahoro cya 2016.
Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu 2017, yabaye umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava agirwa Umutoza wa AS Kigali muri Nyakanga 2019, ndetse na Bugesera FC nyuma yaho.
Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015. Indi kipe yatoje ni Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
(Src: Imvashonshya)
Comments are closed.