Me NTAGANDA arasaba amahanga gufatira ibihano bikakaye u Rwanda kubera ubufasha ruha M23

9,006

Umunyapolitiki Me Bernard NTAGANDA arasanga amahanga akwiye gukaza igitutu ku Rwanda rukareka gukomeza gutera inkunga umutwe wa M23.

Bwana Bernard NTAGANDA uyobora ishyaka rya PS Imberakuri igice kitemewe mu Rwanda kuri ubu ari gukangurira amahanga n’ibihugu bikomeye kotsa igitutu u Rwanda n’abayobozi barwo ku buryo bareka gufasha umutwe wa M23 umaze iminsi uri mu mirwano ikomeye mu burasirazuba bwa Repubuika iharanira demokarasi ya Congo.

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yavuganye n’umunyamakuru wa BBC Bwana Prudent Nsengiyumva nyuma y’aho asohoreye itangazo ryamagana ibyo yise ibikorwa bya Leta y’u Rwanda mu guhungabanya umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ku bwa Me Bernard NTAGANDA, u Rwanda rwari rukwiye kureka kwitwaza umutwe wa FDLR n’ihohoterwa ry’abatutsi b’Abakongomani.

Ygize ati:”Biriya byose ni urwitwazo, FDLR ntayiriho, n’ihari ntacyo itwaye u Rwanda, kandi n’u Rwanda nta burenganzira rufite rwo kuvogera igihuu ngo irashaka FDLR, ibyo byose ni urwitwazo iba ishakisha mu kubuza umutekano umuturanyi”

Yakomeje avuga ko mbere y’uko u Rwanda rwivanga muri politiki ya Congo, Abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bari babayeho neza.

Bernard NTAGANDA arasanga ibibazo by’umutekano muke mu Karere u Rwanda arirwo rubifitemo uruhare ku rugero rwa 85%, kuri we asanga umutwe wa M23 ari u Rwanda kuko no mu biganiro bya Nairobi uwo mutwe wahagarariwe na Leta y’u Rwanda.

U Rwanda rwakomeje guhakana ko hari inkunga rutera umutwe wa M23, ko ahubwo DRC igomba kwicara n’abayirwanya bakagira ibyo bumvikanaho batarinze kubigereka ku Rwanda, n’ubwo bimeze bitya Repubulika iharanira demokarasi yakomeje kuvuga ko ifite ibihamya byinshi bigaragaza ko u Rwanda arirwo rwateye Congo mu mwambaro wa M23.

Uyu munsi bamwe mu baturage ba DRC batuye mu mujyi wa Goma bazindukiye mu mihanda bigaragambya bamagana u Rwanda n’umutwe wa M23 uvuga ko ugiye gukomeza kurwana kugeza winjiye mu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu u Rwanda ntiruragira icyo ruvuga kuri ibi birego by’uyu munyapolitiki wakomeje kurwanya buri gikorwa cyose gikorwa na Leta cyaba cyiza cyaba cyiza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.