Ikipe ya GASOGI Utd yirukanye uwari umutoza wayo nyuma y’umusaruro nkene amaze iminsi atanga

6,614
Kwibuka30

Ikipe yaGASOGI Utd yatandukanye n’uwari umutoza wayo nyuma y’uko uwo mutoza atari ggutanga umusaruro yari ategerejweho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’ikipe ya GASOGI Utd bwatangaje ko bwatandukanye n’uwari umutoza wayo nyuma y’uko uno munya Misiri Ahmed Abdelrahman Adel atabashije gutanga umusaruro ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumwitezeho.

Ubutumwa busesa aya masezerano bwashyizwe ku rukuta rwa twitter rw’ikipe ya GAsogi Utd, ubwo butumwa bwagiraga buti:” Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi zatumye habaho isesa ry’amasezerano yacu y’imikoranire, turabashimira ku bw’akazi kanyu Adel Ahmed.”

Umutoza mukuru yajyanye na mwenewabo wari umwungirije Ibrahim Bahaaeldin.

Icyakora cyo iyi kipe yashimiye abatoza bombi ibifuriza amahirwe masa. Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Gasogi United yari yatangaje Abdel Ahmed na mugenzi we nk’abatoza bayo bakuru, nyuma yo kubasinyisha amasezerano y’umwaka umwe.

Kwibuka30

Kugeza ubu muri championnat y’u Rwanda, ikipe ya GASOGI United imaze gutsindwa imikino ibiri, inganya umwe, itsindwa indi itatu.

Yari yitezweho byinshi ariko birangira atabashije kubigaragaza ku buryo yahise yirukanwa hakiri kare

Ahmed Adel yatoje ikipe ya Musanze FC mu mwaka w’i 2020, Panthère du Ndé yo muri Cameroun, yatoje kandi mu bihugu birimo Libya na Oman, akaba agiye ayisize  ku mwanya wa gatandatu n’amanota icumi yonyine.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Gasogi United yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34 mu gihe yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.