Menya impamvu abakinnyi babanza gupfuka umunwa iyo bari mu kibuga kugira ngo bavugane.

8,752
Kwibuka30

Impamvu abakinnyi bakunze gupfuka kumunwa iyo baganira na bagenzi babo mu kibuga irasa n’itangaje.

Ni kenshi cyanbe dukunze kubona abakinnyi cyane cyane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bwongereza bavugana, bagapfuka umunwa bakoresheje intoki zabo. na bamwe mu batoza bakunze kubikora cyane cyane igihe bahamagaye abakinnyi bayo mu mukino hagati. Haba hari impamvu ibyihishe inyuma?

Birasa nk’aho byabaye umuco nyuma y’igihe kirekire bikorwa maze abakinnyi benshi nabo bakabyigana. Ntiwavuga ko ntakamaro bifite kuko n’abatoza bakomeye nka Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City akunze gukoresha ubwo buryo cyane cyane mu mukino hagati abwira umukinnyi icyo akora kugira ngo babone umusaruro.

Kwibuka30

Bamwe mu bahugukiwe n’umupira w’amaguru barimo Zack Andreasden, n’ibitangazamakuru byinshi byo ku mugabane w’iburayi, bahurije hamwe impamvu ebyiri zombi zisobanura impamvu itera ibi, dore ko mu mupira w’amaguru, kugira ngo utsinde umukino, bisaba amayeri menshi yaba mu mukino nyirizina, akaza yiyongera ku byateguwe mbere yawo.

Impamvu ya mbere ibitera ni uko iyo umukinnyi avugana n’undi bakinana kugera ngo barebe uko bakosora amakosa ari gukorwa mu rwego rwo kugira ngo batinjizwa ibitego cyangwa bagira ngo babone ibitego. Gupfuka umunwa rero ni mu rwego rwo kugira ngo undi mukinnyi wo mu ikipe bahanganye atamenya ibyo bavuganye.

Abatoza benshi bakunze guhamagara abakinnyi bagapfuka umunwa nanone mu gihe abandi bamera nk’abagiye gukoma akaruru, kugira ngo ijwi rigere kubo babwiye bitewe n’uko abafana baba bafite umurindi utatuma abakinnyi bumva neza mugihe umutoza adakoresheje ubwo buryo.

Comments are closed.