Ruhango: Umusore yafatiwe mu cyuho ari gusambanya inka yaragiraga.

9,330
Kwibuka30

Umusore wo mu Kagari ka Kabuhanda mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, yaguwe gitumo ari gusambanya inka yaragiraga.

Abaturage bo muri aka gace babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko batunguwe n’uburyo uyu mushumba yafatiwe mu cyuho n’umukoresha we ari gusambanya inka ye.

Nyir’iyo nka yavuze ko akimara kubona ko uwo mushumba ari kuyisambanya yahuruje abandi baturage kugira ngo birebere ayo mahano.

Yagize ati “Nari nzi ko yagiye kwahira noneho kuko hari ahantu dushyira urufunguzo munsi y’ikiraro naje kujyayo kurureba noneho ndungurutse mu cyanzu ducishamo ibishingwe mbona afite utwatsi arimo arahanagura inka ku matako ayiri inyuma.”

Yakomeje agira ati “Noneho nshishoje neza mbona arimo arayirongora, ubwo nahise njya kureba wa mwana wahingaga ndamubwira nti ‘ngwino urebe’, araza na we arareba ahita ajya guhamagara uwo bahinganaga.”

Kwibuka30

Undi muturage yagize ati “Nasanze yamanuye ipantaro arimo arayirongora, we yatubwiye ko yaramutse nabi. Ubwo urukundo rwamujyanye ku nka kuruta uko yajya ku bantu.”

Abaturage bo muri ako gace bemeza ko babajije umushumba impamvu yasambanyije iyo nka ngo abasubiza ko ari shitani yamushutse.

Umwe yagize ati “Namubajije icyatumye ayisambanya, arambwira ngo urukundo ni impumyi, ni byo byatumye nyisambanya.”

Yakomeje avuga ko ibyo uwo mushumba yakoze ari amahano ndetse byabatunguye

Aba baturage bavuze ko nyuma yo guhata uwo mushumba ibibazo yababwiye ko iyo nka yari inshuro ya Kabiri ayisambanyije, anabemerera ko n’indi byabanaga nayo yayisambanyije inshuro ebyiri.

Nyuma yo kumuhata ibibazo yahise abanyura mu rihumye, aratoroka ku buryo n’ubu yaburiwe irengero.

Comments are closed.