Menya Julia Pastrana umugore w’uburanga bubi ku isi wabenze abagabo barenga 20 bamwifuzaga

11,413
julia pastrana2

Julia PAstrana niwe mugore kugeza ubu wagize uburanga bubi ariko akaba yarabenze abasore n’abagabo barenga 20 bose bifuzaga kumugira umugore.

PASTRANA Julia ni umugore wakomokaga mu gihugu cya Mexico, yari umuhanzi akaba n’umuririmbyi, kugeza ubu amateka aravuga ko ariwe ufite agahigo k’umugore waranzwe n’uburanga bubi ku isi. PASTRANA yavutse mu mwaka wa 1984 avukira mu gace kitwa SINALOA, yari arwaye uburwayi bwitwa Hypertichose erminale, uburwayi bwibasira uturemangingo (genes), bugatuma umuntu agira ubwoya bwinshi cyane ku rwego rudasanzwe.

Biravugwa ko isura ye ndetse n’umubiri wose wari wuzuye ubwoya bwinshi cyane, amatwi n’amazuru ye byari binini cyane, n’igisenge cy’amenyo ye ngo cyari giteratseho amenyo ku buryo bubi kuki amenyo ye yari impingikirane.

Qui était Julia Pastrana, la femme ''la plus laide de tous les temps'' qui a reçu plus de 20 demandes en mariage ?

Ubuzima bwe

Hari amakuru kandi menshi avuga ku buzima bwa Pastrana, bamwe mu bagiye bayobora ibitaramo bye, bavuga ko yasaga nabi cyane ku buryo bwose buhagije ariko akaba yari umuhanga ku rubyiniro kuko yari azi kuririmba cyane, ndetse benshi bakavuga ko yaba yari mu bwoko bw’abitwaga ‘Root Diggers’ bari bafite imiterere yegereye icyane iy’ingangi zo mu ishyamba.

Ariko ngo nubwo byari bimeze bitya, Julia ngo yari afite igikundiro ku buryo ngo yabenze abagabo n’abasore batari munsi ya 20 bamushakagaho umubano.

Biravugwa no none ko uwo mugore yaje kubyara umwana, ariko uwo mwana nawe avuka ameze neza neza nkawe, ariko kubw’umwaku uwo mwana ntiyabashije kubaho kuko yamaze iminsi itatu ahita yitaba Imana.

Qui était Julia Pastrana, la femme ''la plus laide de tous les temps'' qui a reçu plus de 20 demandes en mariage ?

JULIA Pastrana yagiye akorwaho ubushakashatsi bwinshi ku buryo abahanga baje gusanga afite inkomoko ya hafi na ourang Outan, uwo bita umusekuruza wa muntu.

Nyuma Julia yaje gushakana na Lent ariko nyuma aza gupfa, biravugwa ko nyuma y’urupfu rwe uwari umugabo we LENT yaje kugurisha umurambo we maze ushyirwa mu nzu ndangamurage aho utureamngingo twe twagiye twifashishwa mu bushakashatsi bwinshi.

Comments are closed.