Meteo Rwanda yaburiye Abantu ko kuno kwezi kwa 10 hazagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga mwinshi

9,490
Kigali: Imvura ivanze n'umuyaga yangije imyaka inasenya inzu- AMAFOTO

Ikigo k’Igihugu k’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko igice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2020 (hagati y’itariki ya 1 n’iya 10) mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 10 na 80.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye muri Afurika y’Iburasirazuba ikazumvikanamo inkuba ndetse ikazaba irimo n’umuyaga ahenshi mu gihugu.

Imvura iri hagati ya mirimetero 10 na 30 iteganyijwe mu Ntara y’Ibirasirazuba n’Umujyi wa Kigali ariko agace gato k’iburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura izagera kuri mirimetero 40.

Mu Ntara y’Amajyepfo hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 20 na 50, ariko Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru tukazagira imvura igeza kuri mirimetero 80.

Mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iy’Iburengerazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 80.

Imvura iteganyijwe kugwa ku itariki ya 1 n’iya 2 no kuva ku itariki ya 8 kugeza mu mpera z’iminsi 10, ariko no mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba hiyongereyeho Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo imvura nke ikazagwa no ku yandi matariki.

Imvura iteganyijwe iri ku kigera k’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyi minsi 10 y’ukwezi k’Ukwakira.

Uyu munsi tariki ya 2 hagati ya saa sita z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mugitondo hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ejo mu gitondo ni 11℃ mu karere ka Nyabihu.

Hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s ndetse no mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Bugesera hateganyijwe imvura nke. ahandi mu gihugu hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura.

(Src:Imvaho)

Comments are closed.