Meya SEBUTEGE Ange yasobanuye impamvu ikipe ya Musanze FC yimwe ikibuga cyo kwitorezaho

10,639

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange yasobanuye impamvu ikipe ya Musanze FC yimwe ikibuga cyo kwitorezaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amashusho y’abakinnyi b’ikipe ya Musanze FC bari kwitoreza mu busitani bw’imwe mu mahoteri yari ibacumbikiye nyuma y’uko bimwe ikibuga cyo gukoreraho imyitozo kuko bari bafite umukino ugomba kubahuza n’ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro uno mwaka wa 2023.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse bamwe bakavuga ko ikipe nka Mukura itari ikwiye gukora igikorwa nk’icyo bamwe bavuga ko gisuzuguritse kandi kitari muri zimwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda, kuko akenshi Abanyarwanda bazwi mu bikorwa byo kwakira neza abashyitsi.

Umwe mu bayobozi mu ikipe ya Musanze FC yagize ati:”Ni igisebo ku Karere nka Huye kayoborwa n’umwe mu bagabo b’aba jeunes bazwiho kumvikana n’abantu, ni igikombe cy’amahoro, si intambara, rwose baduhemukiye, ntibyari bikwiye na gato

Babuze ikibuga bahitamo kwitoreza ku mbuga z’aho bari bacumbikiwe

Nyuma y’ayo mashusho, n’amagambo ya benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, Bwana SEBUTEGE ANGE umuyobozi w’Akarere ka Huye abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko ikipe ya Musanze FC itigeze isaba uburenganzira bwo gukorera imyitozo kuri icyo kibuga, yagize ati:”Abashinzwe kurinda umutekano wa Stade babangiye kwinjira kubera nta burenganzira babisabiye.Nyuma bahamagaye basaba uburenganzira bahabwa n’umukozi w’Akarere ubafasha ariko uwabasabiye nicyo yahisemo. N’andi makipe asanzwe ahakoresha arabimenyekanisha

Ange Sebutege yavuze ko ikipe ya Musanze yari ikwiye gusaba ikibuga kuko hari uburyo icyo kibuga gicungwa.

Umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda Bwana Mubaraka ukorera City Radio yavuze ko ubundi nta tegeko rihari ritegeka ikipe yakiriye indi kuyishakira ikibuga ikoreramo imyitozo, Bwana Mubaraka yagize ati:”Mu marushanwa y’imbere mu gihugu, nta tegeko rihari ku isi ritegeka ikipe izakira umukino gushakira ikibuga cyo gukoreramo imyitozo indi bizahura

Bwana Mubaraka yakomeje avuga ko kugenda kwa Musanze imbere y’umukino ari uburenganzira bwayo ariko ikaba ifite inshingano zo gushaka aho ikorera imyitozo.

Comments are closed.