Bwana Katuti yemeye ko yishe umugore we amuziza kumukanda ubugabo

5,395
Kwibuka30

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Mata 2023, Umugabo witwa Katuti Evans wo mu gihugu cya Kenya yemereye urukiko ko yiyiciye umugore we yishakiye amuziza ko ubwo barwanaga uwo mugore yamukanze udusabo tw’intanga (Ubugabo) kugeza aho yenda kutumena.

Kwibuka30

Uyu mugabo yavuze ko ibi byabaye kuwa 26 Gashyantare 2023 mu rugo rwabo Migadini, Changamwe, uyu mugabo akomeza vuga ko yari atashye iwe nk’ibisanzwe ahagana saa tanu z’ijoro, ariko akihagera ngo yatunguwe no kubona uwari umugore we ari kumwe n’undi mugabo mu cyumba bari gusambana, aho nibwo amakimbirane yatangiye, yagize ati:”Yari ahagana saa tanu z’ijoro mvuye ureba umupira, ngeze mu nzu nasanze umugore wanjye ari kumwe n’undi mugabo mu buriri bwacu, ubwo dutangira kurwana” Uyu mugabo yakomeje avuga ko muri uko kurwana, umugore we yihutiye kumufata udusabo tw’intanga aradukanda yenda kuduturitsa, undi nawe mu kwirwanaho atora icyuma ku ruhande akimutera mu nda maze arapfa.

Amakuru avuga ko akimara kwica umugore we, yahungiye ku bavandimwe be, nabo bamugira inama yo kwishyikiriza polisi, ni nako yabikoze kuko yahise yijyana kuri polisi ababwira ibara asize akoze, nabo nta kindi bakoze bahise bamufunga, ku munsi w’ejo hashize ni nabwo yaburanishijwe mu ruhame imbere y’abaturage b’aho yakoreye icyo cyaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.