‘Mfite ibintu 15 nsaba Iran’ – Trump

174

Donald Trump yaganiriye n’abanyamakuru mbere yo kwinjira mu ndege ya Air Force One i Palm Beach.

Ku bijyanye na Irani, yagize ati: “Ibintu ni bigenda neza, amaherezo tuzakemura iki kibazo,” bitabaye ibyo, “tuzakomeza gutera ibisasu n’imbaraga zacu zose.

Bwana Trump yavuze ko ibiganiro na Iran niba bigenze neza, umuhora wa Hormuz uzafungurwa vuba kandi ko ibiciro bya peteroli bizagabanuka cyane.

Perezida wa Amerika wavuze ko nyuma y’uko abategetsi bakuru bishwe, byari nk’aho ubutegetsi bwahindutse kandi ko ubu arimo kuganira n’abantu “bashyira mu gaciro”.

Bwana Trump yavuze ko afite ibintu 15 asaba Iran, harimo ko Iran itagomba kugira intwaro za nikleyeri.

Ku bijyanye n’abazaba bafite ububasha ku muhora wa Hormuz nyuma y’amasezerano na Iran, yavuze ko bizaba ari “ubufatanye”. Abajijwe abo ari bo yagize ati: “Wenda njye na Ayatollah.”

Comments are closed.