Min.Gatabazi yasabye rubanda kutirara kuko Covid-19 igihari
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko kuba ingamba zorohejwe zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid19, atari umwanya wo kwirara, yerura ko abazafatwa banyuranya n’amabwiriza yatanzwe bazabihanirwa.
Abaturage bibutswa ko kuba hari ibikorwa byakomorewe ndetse n’amasaha yo gukora akaba yongerewe, ngo ntibikwiye gutuma abantu birara bagateshuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19. Inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza zavuze ko abazijandika mu bikorwa biyarengaho bazafatwa.
Mu mujyi wa Kigali, ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kandi ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.
Abagana n’abakorera aha hantu, bose bahuriza ku kwishimira ko amasaha yo gukora yongerewe kuko bivanaho imbogamizi bahuraga nazo.
Nahayo Alphonse utuye muri Nyaruguru yagize ati “Mbere wasangaga amatike nka saa cyenda yashize, ariko ubu saa cyenda arimo kuboneka, twabyishimiye cyane.
Nyiransekimana Chantal umucuruzi muri Nyabugogo we yagize ati “Kuba batwongeye amasaha yo gutaha byadufashije cyane kuko iyo twatahaga mbere, hari igihe ibicuruzwa byacu byaboraga kubera kubura abakiriya, ariko ubu wenda tuzajya dutaha byashize.”
Inama y’abaminisitiri kandi yakomoreye ibirori n’amakoraniro rusange harimo ibitaramo by’abahanzi, festivali, imurikabikorwa n’ibindi, aho bizajya bifungura mu byiciro kandi abemerewe kubyitabira akaba ari abakingiwe Covid19 kandi babanje kwipimisha.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney agaragaza ko kuba ingamba zorohejwe, atari umwanya wo kwirara, yerura ko abazafatwa banyuranya n amabwiriza yatanzwe bizabihanirwa.
‘‘Ari amadini, amatorero, ibigo by’ubucuruzi, ba nyirabyo nabo ntibategereze leta ngo ariyo iza kureba ibintu byabo, kuko ntabwo umupolisi aza kubara abantu baje mu rusengero, ntabwo aza kubara abaje mu musigiti, ahubwo ni ba nyiri misigiti.”
Uretse mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro, ahandi mu gihugu ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kandi ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro.
Gusa mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro.
Comments are closed.