Min. Gatabazi yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati Mufulukye Fred na Gasana Emmanuel.

5,701

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ucyuye igihe Mufulukye Fred na Guverineri mushya Gasana Emmanuel.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, abagize Inama itaguye y’umutekano y’Intara, abakozi b’Intara ndetse n’abahagarariye Inzego zitandukanye zikorera muri iyo Ntara.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi J.M.V, yasabye uruhare rwa buri wese uri mu nshingano no gukora cyane. Ati: “Mukwiye gukora mutikoresheje, kugira ngo bibafashe gusoza neza inshingano no guhigura imihigo mwahize”.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi kwirinda gusigana, abibutsa ko umuyobozi akwiye gukora atikoresheje ntashake kubiharira abandi nyamara na we ari mu nshingano.

Guverineri mushya CG Emmanuel K. Gasana yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wongeye kumugirira ikizere akamuha kuyobora Intara y’Iburasirazuba.

Yasabye abayobozi b’Uturere n’izindi nzego bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha, ko intara y’Iburasirazuba igomba kuba ku isonga mu bikorwa byose, asaba buri wese kubigiramo uruhare.

Yasabye abayobozi kurwanya ruswa n’ibindi byaha ndetse no guhanga udushya hagamijwe gukomeza kwihutisha iterambere ry’Intara.

Mufulukye Fred yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye umwanya agakorera Igihugu ndetse n’uburyo inzego zitandukanye zikorera muri iyi Ntara bafatanyije mu kugera ku bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Bimwe mu bikorwa Intara y’Iburasirazuba yagezeho, harimo kuba harubatswe umuhanda Kagitumba- Kayonza-Rusumo , imihanda irimo kubakwa nk’uwa Ngoma-Bugesera-Nyanza.

Amahoteli yubatswe ku ngengo y’imari ya Leta (EPIC na Ngoma Hotels) ndetse n’izindi zigezweho zubatswe n’abikorera (Magashi Hotel, n’izindi).

Mufulukye yagaragaje ko hahujwe ubutaka, hahingwa ibihingwa byatoranyijwe, hatunganywa ibishanga no kuhira imyaka mu gishanga cya Kagitumba, Muvumba, Rwangingo, Kanyonyomba, Ntende, Cyunuzi, Nasho, Mpanga na Gashora.

Guverineri mushya Gasana, yagaragarijwe ko habayeho gahunda yo gukorera inzuri no kuzibyaza umusaruro mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, aho inzuri 10,179 ku 11,560 ziri muri utu Turere zimaze gukorerwa.

Hubatswe ibyumba by’amashuri 1,090 mu cyiciro cya mbere, n’ibyumba by’amashuri 5,943 mu cyiciro cya kabiri mu Ntara yose.

Guverineri Gasana yagaragarijwe bimwe mu bibazo bihari birimo icy’ibirarane byo kwishyura ingurane, gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza kandi zinoze.

Hari kandi ngo ikibazo cy’inzuri zidakorerwa ntizibyazwe umusaruro uko bikwiye, gushyingura imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse mu gishanga cya Ruramira mu Karere ka Kayonza, iyakuwe mu cyobo cya Kiziguro ndetse n’iyabonetse mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Comments are closed.