MINEDUC igiye gushyiraho amabwiriza atoroshye azitabwaho mbere yo gufungura kaminuza

11,355

HEC yatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza akakaye mbere yuko umuntu yemererwa gufungura kaminuza mu Rwanda

Nyuma yuko Ministeri y’Uburezi mu Rwanda ihagaritse kaminuza eshatu zose mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi, kuri ubu ikigo k’igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda HEC cyatangaje ko kigiye gushyiraho amabwiriza akakaye agomba kuzajya yitabwaho no gukurikizwa mbere yuko umuntu ku giti ke cyangwa ishyirahamwe bemererwa gushinga kaminuza yigenga mu Rwanda.

Mu kiganiro Dr ROSE MUKANKOMEJE aheruka gukorera kuri imwe mu maradiyo yigenga ya hano i Kigali, yagize ati:”Turimo gutegura ibizagenderwaho ku bashaka gutangira za kaminuza zigenga, bikazasohoka bidatinze ariko bikazaba bishaririye. Ntituzihanganira kubona kaminuza ziha uburezi butuzuye abana b’u Rwanda”

Yakomeje agira ati “Usanga hari za kaminuza ziba ziteganya guhemba abarimu zikoresheje inguzanyo za Banki cyangwa amafaranga abanyeshuri bishyura. Ibyo bisobanuye ko niba abanyeshuri batishyuye, abarimu n’abandi bakozi batazahembwa, ayo makosa ntabwo twifuza kongera kuyabona“.

Avuga kandi ko nubwo ayo mabwiriza azaba akakaye, icyo azaba agamije ari ukugira ireme ry’uburezi, akanasaba abanyeshuri kujya bashishoza mu gihe bagiye guhitamo kaminuza bazigamo ndetse bakanareba uburezi bahabwa.

Amwe muri ayo mabwiriza ahanini ni ajyanye n’inyubako kuko ngo HEC idashaka uzaza gushinga kaminuza yigenga akodesha aho gukorera, nk’uko Dr Mukankomeje abisobanura.

Ati “Niba uje gushinga kaminuza, ntidushaka ko uza ugakodesha inzu i Kigali cyangwa ahandi mu ntara ngo zibe ari zo werekana. Ubundi ugasanga umuntu afite ideni rya za miliyoni, niba uje mu burezi, shora amafaranga hanyuma ubanze wubake aho uzakorera kuko si ibintu by’umunsi umwe ahubwo ni umushinga mugari uba watekereje”.

Ati “Ikindi agomba kutwereka amafaranga afite, kuko akenshi barindira ko abanyeshuri bishyura kugira ngo bishyure abarimu ndetse banishyure aho bakorera. Niba se abanyeshuri bagabanutse, ukaba ufite abarimu udahemba na ya nzu itishyuye, abana batanga amafaranga akajya kwishyura amadeni yafashwe kera, si byo”.

Ati “Ubundi ikiguzi cy’uburezi ni uko amafaranga ntaze ahabwa mwarimu hanyuma na we akanyigisha. Ariko niba nyatanze akazajya kwishyura ideni ryafashwe mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, ibyo ntabwo ari byo. Umuntu natangire afite amafanga ahagije arimo ayo guhemba abarimu mu myaka runaka hanyuma ayo abanyeshuri bagenda batanga ayashire mu bindi”.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko ikindi kigiye gushyirwamo imbaraga ari ukongera abakozi bazakora igenzura rihoraho muri za kaminuza kandi ngo nta kitagenda neza na kimwe kizihanganirwa, cyane ko ngo bakuye isomo ku makosa yabaye mbere.

Comments are closed.