MINEDUC yakuyeho urujijo ku itangira ry’igihembwe cya 3 ku byiciro by’amashuri y’inshuke no ku kiciro cya mbere cy’abanza.

5,526
Kwibuka30
MINEDUC signs an MoU between the Government of Rwanda and Nanyang  Technological University of Singapore
Ministeri y’uburezi mu Rwanda yakuyeho urujijo itangaza igihe amashuri y’inshuke n’amashuri y’icyiciro cya mbere cy’abanza ishyiraho igihe ibyo byiciro bizatangirira igihembwe cya gatatu mu gihe ibindi byiciro bimaze igihe bishoje umwaka w’amashuri.

Mu gihe ababyeyi benshi bari bamaze igihe kitari gito bibaza igihe abanyeshuri b’inshuke ndetse n’abo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza (ni ukuvuga abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’abanza kugeza mu wa gatatu) bazatangirira igihembwe cya gatatu kugira ngo basoze umwaka w’amashuri wa 2020-2021 nka bakuru babo baherutse kurangiza uno mwaka, ministeri y’uburezi yakuyeho urujijo, maze itangaza ko kuri uyu wa mbere taliki ya 2 ukwezi gutaha abanyeshuri bose bo mu mashuri y’inshuke ndetse n’abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bose bazatangira.

Kwibuka30

Kino kiciro cyari kirimaze igihe cyarahagaze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirusi. Ni inkuru yanyuze benshi mu babyeyi bafite abana bari muri ibyo byiciro kuko bari bafite impungenge z’igihe n’uburyo abo bana bazatangira igihembwe cya gatatu kugira ngoo nabo barangize umwaka nk’abandi bakuru babo.

Itangazo ryashyizweho umukono na ministre w’uburezi.

May be an image of text
Leave A Reply

Your email address will not be published.