MINEDUC yasabye ‘Ecole Belge de Kigali’ guhindura iteganyanyigisho yari isanzwe ikoresha


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yasabye ko ishuri ‘Ecole Belge de Kigali rihindura gahunda y’imyigishirize, aho ryatri risanzwe rikurikiza integanyanyigisho y’u Bubiligi.
Ni gahunda biteganyijwe izatangira gukurikizwa mu kwezi kwa Nzeri 2025, bijyanye n’itangira ry’amashuri umwaka utaha wa 2025/2026. Bije nyuma yuko mu kwezi gushize kwa Werurwe tariki 17 uyu mwaka, u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi ndetse runirukana Abadipolomate babwo.
Guhagarika porogaramu y’imyigishirize y’u Bubiligi Ecole Belge de Kigali ije bikurikira itangazo ryashyizwe hanze tariki 27 Werurwe 2025 n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), aho ryabujije imiryango itari iya Leta; yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, Imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi risaba ababyeyi barerera muri Ecole Belge de Kigali gutangira gushaka ibigo bakoherezamo abana babo kwigamo.
Rigira riti: “Turabagira inama yo gutangira kwirwanaho muri gahunda zikenewe zo kwimurira abana muri gahunda y’uburezi isanzwe y’umwaka w’amashuri 2025-2026.”
Itangazo ryo muri Werurwe rya Guverinoma y’u Rwanda, ryamenyeshaga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.
U Rwanda rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba muri RDC bujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’Akarere”.
U Rwanda rwavuze ko rwafashe umwanzuro wo gucana umubano n’u Bubiligi, nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena tariki 16 Werurwe 2025, yavuze ko u Bubiligi bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n’aho bwanze Ambasaderi warwo, Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.
Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ikomeje gushyamiranya Ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe bafatanyije irimo FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Wazalendo, Abacanshuro b’i Burayi, Abasirikare b’Ababiligi n’abandi.
Comments are closed.