Minisante yasobanuye icyagendeweho mu gukingira covid-19 abarimu

5,931

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yasobanuye impamvu abarimu baje ku isonga mu bantu bagomba gukingirwa vuba.

Ku munsi wa gatanu ushize taliki ya 5 Werurwe 2021 nibwo igikorwa cyo gukingira abantu cyatangiye ariko hibandwa ku bantu bashobora kwandura no kuzahazwa n’icyo cyorezo cya covid-19 mu buryo bworoshye.

Muri icyo cyiciro cy’abagomba gukingirwa ku ikubitiro, harimo abarimu n’abaganga, ndetse benshi bakomeje kwibaza impamvu mwalimu aje ku ikubitiro mu bagomba gukingirwa.

Ministeri y’ubuzima yashyize umucyo ku mpamvu abarimu nabo bagomba kuza muri icyo cyiciro, maze ku rukuta rwabo rwa twitter, bagira bati:”Abarimu bari mu byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura COVID19″

Nubwo bimeze bityo, ntabwo ari abarimu bose bagomba guterwa inkingo, ministere yavuze ko abarimu bagomba gukingirwa ku ikubitiro ni abafite imyaka yigiye hejuru ho gato, bati:”…hibanzwe ku gukingira abenda kugeza imyaka 65, abarwaye indwara zidakira ndetse n’abamugaye”

Ministeri yakomeje itangaza ko mu mpera za kino cyumweru abarimu bagera kuri 30% mu bagera ku bihumbi 98 bagomba kuba bakingiwe ubwandu bwa covid-19.

Muri ibi bikorwa byo gukingira u Rwanda ruri gukoresha inkingo za Pfizer na AstraZeneca zose rwabonye muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hamaze gukingirwa Abanyarwanda 30%.

Image

 Haribandwa ku bantu bafite imyaka yigiye hejuru

 

Image

Abashinzwe umutekano nabo bari mu bafite ibyago byo kwandura vuba, nabo baje mu kiciro cy’abagombwa gukingirwa vuba

Leave A Reply

Your email address will not be published.