FLN Iravuga ko iherutse gutera ibirindiro bya RDF ndetse ibatwara bimwe mu bikoresho.

8,811
Kwibuka30
Image

Ingabo za FLN ziravuga ko ziherutse gutera ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda i Bweyeye ndetse ngo zikaba zarabambuye bimwe mu bikoresho.

Aya ni amakuru yatangajwe na Sous Liyetona Steven Irambona Tambula akaba ariwe muvugizi wa CNRD FLN nyuma y’aho abari abavugizi b’uwo mutwe Leta y’u Rwanda yita umutwe w’ibyihebe bafashwe ndetse bagatabwa muri kuri ubu bakaba baramaze gutangira kwitaba ubutabera.

Sous liyetona irambona yagiranye ikiganiro na Bwana Jean Claude Mulindahabi avuga ko bamaze igihe kitari igito bari mu mirwano n’ingabo z’igihugu RDF mu ishyamba rya Nyungwe, mu Murenge wa Bweyeye, ndetse ko n’abaturage bahaturiye babizi, nubwo bwose benshi mu baturage batuye muri ako gace bavuganye na indorerwamo.com bahakanya iby’ayo makuru, bavua ko nta mirwano baherutse baheruse kubona muri ako gace. Sous liyetona Irambona yagize ati:”…Rwose tumaze igihe kirenga amezi atatu turwana na RDF, barabizi ndetse n’abaturage ba Bweyeye barabizi, twatangiye imirwano kuva taliki ya 1/12/2020″

Uwo muvugizi yakomeje avuga ko kuva icyo gihe bamaze kugaba ibitero bigera kuri bine ku ngabo za RDF ndetse akemeza ko RDF yahatakarije bamwe mu basirikare babyo.

Kwibuka30

Muri ibyo bitero bine Sous Liyetona IRAMBONA TAMBULA Steven avuga, ngo hari n’icyo baherutse kugaba kuri RDF mu minsi ya vuba ku italiki 2 Gashyantare 2021.

Muri iyi mirwano Umuvugizi wa FLN avuga ko babashije kwambura ibikoresho RDF.

Image

Ibikoresho FLN ivuga ko yambuye RDF

Kugeza ubu, usibye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru na Rusizi bahakana iby’ayo makuru, bavuga ko nta bitero bazi byabaye mu minsi ya vuba, ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda ntacyo burabitangazaho, gusa hari amakuru JEUNAFRIQE na RFI baherutse gushyira hanze avuga ko habayeho gukozanyaho hagati y’ingabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda ubwo RDF yakurikiranaga abarwanyi ba FDLR na FLN bari bagerageje kwambuka bagana mu Rwanda maze bakabatesha ndetse RDF igakomeza gubakurikirana kugeza ku butaka bw’u Burundi akaba ari naho havutse gushyamirana gato hagati y’izo ngabo z’ibihugu byombi.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.