Minisiteri y’uburezi yasobanuye uko abanyeshuri bazigira mu rugo muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronovirus.

249,007

Ibyumweru bibiri birashize ibihumbi by’abanyeshuri bo mu Rwanda mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza basubiye mu ngo iwabo, kugira ngo hubahirizwe ingamba Leta yashyizeho zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. kugirango kitaguma gukwirakwira mu gihugu.

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abanyeshuri batashye habura igihe gito ngo igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020 kirangire kuko cyari gusozwa ku italiki 3 Mata.

Impungenge ni zose ku banyeshuri ndetse n’ababyeyi barikumwe n’abana bari mu rugo, barimo abitegura gukora ibizamini bya Leta kuko ntawe uzi igihe cyangwa uko Coronavirus izarangira ngo basubire ku mashuri.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabaye ifashe ingamba zo gushishikariza abanyeshuri bari mu ngo, kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho (E-learning) mu gihe hategerejwe uko icyorezo kizarangira.

Twagirayezu Gaspard aganira Na igihe.com yasobanuye byinshi kuri ubwo buryo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ikizakorwa ku batagerwaho na internet cyangwa badafite mudasobwa n’ibindi bikoresho bibafasha kubona ayo masomo aboneka kuri internet.

Minisiteri y’uburezi ikaba ikomeje kugenda ishyiraho amasomo kuri Internet ivuga ko bakoranye n’ibigo by’itumanaho ku buryo gusura izo mbuga ziriho amasomo ari ubuntu, andi akaba izajya iyacisha ku ma radiyo na televiziyo, yakomeje asaba abanyeshuri kubaha ababyeyi ndetse n’amabwiriza yo kuguma murugo kugirango duhashye iki cyorezo.

Comments are closed.