Minisitiri Gatabazi yashimiye abayobozi b’Inzego z’ibanze bashoje manda.

5,881
Kwibuka30

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abayobozi b’Inzego z’Ibanze basoje manda ku bw’imbaraga, umurava, kwigomwa no kwitanga byabaranze mu gihe cy’imyaka irenga 5 bahaganye n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, ibiyobyabwenge, n’ibindi.

Yabashimiye by’umwihariko ko bagize uruhare rukomeye mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Koronavirusi, abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye, guca ukubiri na ruswa no kwihesha agaciro bafatanya n’abayobozi bashya gukomeza kwimakaza indangagaciro z’imiyoborere myiza.

Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) yabaye ku nshuro ya 26 kuri iki Cyumweru taliki ya 24 Ukwakira 2021.

Yagize ati: “Ndagira ngo nsabe abarangije manda zabo batazagarukamo kubera ibyo amategeko ateganya kuzahora bazirikana igihango n’umurage bafitanye n’Inzego z’ibanze muba intangarugero, iz’ibanze muzazibere ba Ambasaderi beza. Ntimuzatatire igihango kuko iyo ugitatiye kiragusama.”

Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu by’umwihariko ibizakomeza kuzirikana uruhare umusanzu batanze mu kubaka Igihugu mu gihe bamaze mu Nzego z’ibanze baharanira imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, ubutabera n’imiyoborere myiza.

Yakomeje agira ati: “Gukorera inzego z’ibanze ni ishema. Birashimisha iyo wujuje inshingano zawe zituma imibereho y’umuturage itera imbere…”

Kwibuka30

Abarimo gusoza manda bavuze ko gukomeza gukorera hamwe, gukemura ibibazo by’abaturage, kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwihuta mu byo bakora ari umwe mu mikoro ikwiye kwitabwaho n’abayobozi bazabasimbura mu minsi iri imbere.

Abo bayobozi na bo bishimira ko batanze umusaruro mu myaka isaga itanu bari bamaze kuri manda yabo yatangiye mu mwaka wa 2016, ikaba yaragombaga kurangira umwaka ushize ariko bakongererwa igihe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye amatora asubikwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yavuze ko abayobozi bashya bafite inshingano zo gufasha abaturage mu rugenro rwo guhangana n’ingaruka basigiwe na COVID-19. Yakomeje agira ati: “Ikindi ni ugukomeza gukemura ibibazo by’abaturage kuko hari hashize igihe tudakora inteko z’abaturage, tugacunga umutungo neza kuko rimwe na rimwe iyo twitabye PAC batunenga kudacunga neza umutungo, ikindi abaturage bakwiye gukomeza kwigishwa ku ikoranabuhanga.”

Ubuyobozi bwa RALGA bwagaragaje ko Inzego z’ibanze zahuye n’ingaruka zikomeye kubera icyorezo cya COVID-19, raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Inteko Rusange 25 ya RALGA yo kuwa 10 Nzeri 2020, ikaba igaragaza uburyo icyo yorezo cyasubije umuvuduko w’ibipimo bitandukanye by’iterambere.

Iyo raporo yamurikiwe abanyamuryango ba RALGA igaragaza ko guhanga imirimo byagabanutseho 31%, imyenda itishyurwa muri SACCO ikaba yariyongereyeho 28.9%, imishinga y’iterambere idindira ku gipimo cya 11%, mu gihe kwishyura mituweli byagabanutseho 3.2%.

Ikindi cyagaragaye mu mitangire ya servisi ni uko mu gihe cya Guma mu Rugo, muri serivisi 193 zitangirwa ku rubuga Irembo, 32 gusa ari zo zatangwaga.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye RALGA muri rusange kubera umusanzu itanga mu buvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze, kandi igaha umwanya abanyamuryango bayo kugira ngo bungurane ibitekerezo. Iyo Minisiteri yanatangaje ko izakomeza gushyigikira ibikorwa by’iryo shyirahamwe.

Comments are closed.