Amago, igikwe, hahiye, dutwike, …zimwe mu mvugo zikomeje kubangamira ururimi rw’Ikinyarwanda

8,152
Kwibuka30
Ubusirimu ku isonga mu kwangiza Ikinyarwanda - Kigali Today

Ndatwika nkimanukira…”, “Hahiye…”, “Hadashya se?…” n’izindi mvugo zitandukanye, zikomeje kuba gikwira mu muryango nyarwanda aho usanga ibyamamare, abahanzi na bamwe mu bakora mu itangazamakuru bagenda bazikongeza urubyiruko no mu muryango mugari ahari abakurikira ibyo bakora umunsi ku wundi.

Izo mvugo zikocamye zatangiye kumunga imivugire y’abantu benshi ku buryo zisigaye zikoreshwa nk’aho ari izemewe, kandi ari imvugo ziba zigenewe agatsiko runaka kayikoresha kabyumvikanyeho ariko zidakwiye kwitiranywa n’imvugo iboneye y’Ikinyarwanda.

Imvugo y’urufefeko ubusanzwe iba igenewe agatsiko aka n’aka k’abantu baba hamwe kandi basangiye ubuzima bwabo bwa buri munsi bumvikanaho ubwabo, ku buryo uwaba abinjiyemo ari mushya atashobora kuyumva, kuri ubu ari yo usanga ivugwa na benshi ndetse ikanakoreshwa cyane.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco butewe inkeke n’uko gusimbuza imvugo iboneye urufefeko bishobora gusiribanga ibirari by’umurage w’ururimi gakondo rw’Abanyarwanda muri iki gihe no mu binyejana biri imbere.

Izo mvugo zagarutsweho mu nyandiko y’Inteko y’Umuco yamurikiwe abanyamakuru taliki ya 13 Ukwakira 2021, igaragaza amakosa yabonetse mu myandikire no mu mivugire y’abakoresha Ikinyarwanda muri rusange, abanyamakuru cyangwa abatumirwa babo ku maradiyo no ku mateleviziyo hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Nzeri 2021.

Imvugo y’urufefeko yagarutsweho hatangwa ingero z’imvugo z’urufefeko nka “hahiye”, “dutwike”, “twimanukire” zimaze kogera ugasanga zibangamiye Ikinyarwanda. Urufefeko “dutwike twimanukire” bishaka kuvuga “kuryoshya igitaramo, gukora ibintu bitangaje, byiza cyane abantu batangarira”.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco busanga iyo mvugo itashyigikirwa kuko igoreka Ikinyarwanda, cyane ko irenga abakabaye bayikoresha n’abayicuze bafite icyo bashaka kuvugana hagati yabo ikagera no mu muryango mugari.

Andi makosa yagaragajwe muri iyo raporo y’igihembwe gishize harimo n’andi y’imivugire ndetse n’imyandikire akunze gukorwa ndetse abantu bakayamenyera nk’aho ari ukuri.

Kwibuka30

Muri ayo makosa harimo amagambo ashyirwa mu bwinshi butari bwo nk’amanama, amakwe, ubusobanuro, amada, amago n’ayandi. Inama ihora ari inama n’iyo zaba nyinshi, ubusobanuro si ubuke bw’ibisobanuro, ndetse n’amago si Ikinyarwanda kiboneye kuko ijambo rikwiye ari “ingo”.

Hari kandi imikoreshereze itanoze y’amagambo ahora mu bumwe aho usanga abantu bavuga amasuku aho bakabaye bakoresha ijambo isuku, ugasanga barakoresha ikirori aho bakabaye bakoresha ibirori n’ibindi.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, avuga ko raporo yakozwe igaragaza amakosa y’imivugire n’imyandkire y’Ikinyarwanda ari imwe mu bigize ubukangurambaga Inteko y’Umuco ikomeje bwo gufatanya n’umuryango mugari gusigasira umurage w’ururimi gakondo.

Amb. Masozera yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga ubusugire bw’Ikinyarwanda byahawe Inteko y’Umuco kugira ngo ikirinde ibyonnyi bigikoma mu nkokora mu mvugo no mu nyandiko binyuze mu kurinda no guteza imbere umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, gukora ubushakashatsi ku muco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, ibintu n’ahantu ndangamurage w’u Rwanda, ku ishyinguranyandiko n’ibihangano.

Izindi nshingano zirimo gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bijyanye no guteza imbere umuco, ururimi rw’Ikinyarwanda, ishyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo; kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’inyigisho zihariye zerekeye umuco, umurage, ururimi rw’Ikinyarwanda n’amateka y’u Rwanda no kwemeza imikoreshereze ikwiye y’ururimi rw’Ikinyarwanda mu nzego zose.

Yagize ati: “Kugira ngo izo nshingano zigerweho hakenerwa ibikorwa bihamye byita ku busugire bw’Ikinyarwanda, cyane cyane mu ngiro, bigategurwa n’urwego rubifitiye ububasha ariko bikagirwamo uruhare n’abakoresha Ikinyarwanda.”

Aya makosa uko agenda yiyongera byatera ingorane zirimo gutuma Ikinyarwanda kitabasha kuba umuyoboro w’ihanamakuru, ubwumvane n’ubumenyi no guha urwaho ibiva mu zindi ndimi bikarushaho kuba ibyonnyi mu Kinyarwanda.

Inteko y’Umuco isanga ari byiza kwirinda kwinjiza mu Kinyarwanda imivugire n’imyandikire bigenekereje ku miterere y’indimi z’amahanga, kwirinda guhindura amagambo n’interuro ijambo ku rindi bikinjizwa mu Kinyarwanda kuko biyobya ubutumwa.

Amb Robert Masozera Director General of National Museums o… | Flickr

Comments are closed.