Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko umuturage agomba kuza ku isonga
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Jean Marie Vianney GATABAZI yibukije abayobozi b’ibanze ko umuturage agomba kuza ku isonga kandi ko nta kimusimbura mu mikemurire ya serivisi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze babereyeho abaturage bityo ko kubaha serivisi bidakwiye kugira ikibisimbura, atanga urugero ko Gitifu wemereye abaturage kubasezeranya adakwiye kubihagarika ngo yitabire inama itunguranye ya Minisitiri.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko mu miyoborere y’Igihugu, ubu ingingo igezweho, ari ugukemura ibibazo by’abaturage kandi abayobozi bakabasanga aho bari.
Avuga ko bijyana n’umurongo w’imiyoborere yo gushyira umuturage ku isonga kandi ko bishinze imizi ku mahitamo y’u Rwanda.
Ati “Uhereye mu kubohora u Rwanda, RPF ibohora u Rwanda imaze gutsinda urugamba, icyo yashyize imbere, ni uko umuturage ari we zingiro ry’ibyo dukora byose, ari gahunda y’igenamigambi, ari ibikorwa remezo bikorwa, buri kintu cyose gikorwa mu Gihugu, gikorwa mu nyungu z’umuturage.”
Hon Gatabazi avuga ko iri hame ry’uko umuturage aza ku isonga, bikwiye guhora bikomanga ku mitima y’abayobozi bakumva ko babereyeho abaturage.
Ati “Njyewe ndi Minisitiri kuko hari abaturage, uri mayor kuko hari abaturage, uri Gitifu w’Umurenge kuko hari abaturage, ni na bo bakoresha bacu, kuko iyo baguhaye inshingano baba bashaka ko uzaza gusubiza bya bibazo by’abaturage.”
Minisitiri Gatabazi wagarutse ku mitangire ya serivisi imaze iminsi ikemangwa kubera abayobozi baringana abaturage bakabasiragiza cyangwa bakajya kubareba bakababura, yavuze ko mu nshingano zabo ntakiruta umuturage.
Ati “Niba warabwiye abantu ngo baze ku Murenge kubasezeranya, Minisitiri akavuga ngo afite inama, ntabwo Minisitiri azakubuza kujya gusezeranya ba baturage wahamagaye ku Murenge ngo ugiye mu nama ya Minisitiri…
Ntabwo byitwa ko waba usuzuguye ariko na Minisitiri na we yakumva ko kuko watumiye abantu ku Murenge kubasezeranya, wagombye kubanza kuba ari bo uha serivisi wenda n’inama wari kuyijyamo ikarangira utanavuze n’ijambo na rimwe ariko ugasiga abaturage wagombaga guha serivisi.”
Gatabazi avuga ko mu miyoborere y’inzego z’ibanze hagiye hagaragara ibibazo nk’ibi byo kumva ko umuyobozi utumije inama y’abo mu nzego akuriye, bihutira kumwitaba, ariko ko muri iki gihe byacitse.
(Src:TV10)
Comments are closed.