Minisitiri Mukazayire yahishuriye ibanga abana n’urubyiruko ryabageza ku ntego zabo.


Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yabwiye abana n’urubyiruko ibintu bine bakwiye gukora kugira ngo bazabe indashyikirwa mu buzima bw’ahazaza birimo kwizera impano zibarimo no gukora cyane.
Ibi Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ubwo yifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Fondasiyo Gasore Serge n’Ikipe y’amagare ya Israel Premier Tech, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo cy’amagare (The home of dreams) giherereye i Ntarama mu karere ka bugesera.
Minisitiri Mukazayire yagize ati: “Mwizere impano zibarimo, mukore cyane, mugire inzozi n’icyerekezo kuko byombi byabageza ku ntego mushaka kugeraho. Ikindi ni ukudacika intege, mukomeza gushyiraho umuhate, ndetse mufite ikinyabupfura no kwitanga.”

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kubaka inyubako zitezimbere abana bafite impano mu mukino w’amagare. Yavuze kandi ko ikibuga The Field of Dreams n’inyubako zacyo bibereye urubyiruko kandi kzabafasha gukarishya ubumenyi no kuzamura impano bifitemo, bikazatanga abakinnyi b’amagare beza mu bihe bizaza. Ati: “Iki kibuga gifasha urubyiruko rwacu kubona aho kwitoreza, gukarishya ubumenyi no kwitegura amarushanwa. Bitanga icyizere, intego no kuba indashyikirwa, bigatera imbaraga urubyiruko gutsinda no kugira imibereho myiza mu buzima.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, wari witabiriye uyu muhango, nawe yavuze ko guteza imbere umukino w’amagare mu rubyiruko bifasha kongera icyizere, ubushobozi n’imyumvire yabo.
Ati: “Ibi bikorwa si ukuteza imbere umukino w’amagare gusa, ahubwo ni uguhindura urubyiruko rwacu, rukagira icyizere, ubushobozi n’imyumvire itekereza imbere heza. U Rwanda ruri kugaragaza byinshi byiza, kandi ubufatanye na Israel muri siporo buzadufasha kugera kuri byinshi kurushaho.”
Igikorwa cyo gutaha inyubako yunganira ikibuga cy’amagare The Field of Dreams, cyari kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi Jacques Landry, Silvan Adams nyir’ikipe ya Israel Primier Tech, na Gasore Serge washinze Fondasiyo Gasore Serge ahubatswe ibikorwaremezo by’umukino w’amagare, aho abana bitoreza.
Comments are closed.