Minisitiri Munyangaju yagaragaje ko u Rwanda ruticaye ku cyemezo cyo kwakirira Bénin i Cotonou

5,050
Kwibuka30

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaciye amarenga ko abayobozi b’inzego zitandukanye bari gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rwemererwe kwakirira umukino wa Bénin i Huye.

Ku wa 27 Werurwe 2023 ni bwo biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

Umukino ubanza wabereye kuri Stade de l’Amitié GMK mu Mujyi wa Cotonou ku wa 22 Werurwe 2023, warangiye u Rwanda runganyije na Bénin igitego 1-1.

Ku wa Kabiri, ahagana saa Mbili z’ijoro ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] yategetse u Rwanda kuzakirira umukino warwo muri Bénin kuko i Huye nta hoteli yemewe ihari.

Ni icyemezo cyafashwe bitunguranye ku buryo byatumye inzego zitandukanye zishyashyana mu kureba uko iki kibazo cyakemuka.

Minisitiri Munyangaju ubwo yari muri Sena mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko, ku wa 22 Werurwe 2023, yakomoje ku biri gukorwa kugira ngo icyemezo cya CAF gihindurwe.

Ati:“Byarangiye saa Saba za mu gitondo Federasiyo [Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, yandikirana na CAF.’’

Kwibuka30

Yaciye amarenga ko hari ibiri gukorwa kandi inzego bireba ziticaye ubusa.

Yakomeje ati:“Ibyo byose ni byo twarayemo, ni byo turimo. Hari aho bigera bikaba ngombwa ko amakuru adasohoka ako kanya kugira ngo bitagira icyo byangiza.’

Nyuma yo kumenyeshwa icyemezo cyo kwakirira umukino warwo muri Bénin, u Rwanda rwahise rwandikira CAF rugaragaza ko rutanyuzwe n’uwo mwanzuro ndetse n’uburyo ikipe yabujijwe gukora imyitozo ku kibuga yakiniyeho, imigirere ubusanzwe ihanirwa n’amategeko ya CAF.

Kugeza ubu, Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse muri Bénin isubira mu Mujyi wa Kigali aho biteganyijwe ko ihagera mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ahagana saa Sita na 45.

U Rwanda rutegereje umwanzuro warwo ku bujurire rwatanze ku cyemezo rwafatiwe cyo kwakirira umukino hanze y’igihugu.

Ku rundi ruhande, i Huye hari gukorwa imirimo yihuta yo kuvugurura bimwe mu bisabwa na CAF kugira ngo Hotel Boni Consilii yemererwe kwakira ikipe y’igihugu.

Nyuma y’imikino itatu u Rwanda rumaze gukina, ruri ku mwanya wa gatatu aho rufite amanota abiri ku icyenda. Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire. Sénégal ni yo iyoboye n’amanota atandatu, Mozambique ifite ane [ibihugu byombi ntibirahura] mu gihe Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.

(Src: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.