Gatsibo: Babiri barakekwaho kwica mubyara wabo bamuziza ko ababyeyi bamutetesha kubarusha

7,074

Abasore babiri bavukana bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo barimo uwiga mu mashuri yisumbuye, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwicisha umuhoro mubyara wabo bamuziza ko ababyeyi babo bamukunda kubarusha.

Aba bavandimwe bikekwa ko bishe uyu mubyara wabo kuwa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo.

Amakuru avuga ko uyu musore wabaga muri uru rugo yitwaraga neza kurusha abana baho bigatuma ababyeyi babo basore bamukunda kurenza bo. Ibi byanatumye bamuha urutoki n’indi mitungo imwe n’imwe nko kumushimira umuhate akoresha.

Abana b’uyu muryango batari barigeze bahabwa ikintu na kimwe, ntibyabashimishije aho ngo batangiye kugira ishyari bavuga ko imitungo yabo ababyeyi babo batangiye kuyiha rubanda.

Aba basore ngo batangiye kumugirira ishyari banatangira gutegura umugambi mubisha wo kumwica, mu rukerero rwo kuwa Gatatu babyukije mubyara wabo ahagana saa kumi n’igice za mugitondo bamubwira ko bagiye gutunda ifumbire bayijyana mu murima, nuko bageze mu nzira umwe ahita amutemesha umuhoro aramwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko aba bavandimwe bakekwaho kwica mubyara wabo bamaze gutabwa muri yombi aho ngo buri wese ashinja undi kuba ariwe wamwishe.

Yagize ati:“Uwo mwana yabaga muri uwo muryango ariko atari uwabo, umugabo waho rero yatangiye kumukunda kubera ko yitwaraga neza, amuha aho gukorera, amuha urutoki, abana b’uyu muryango ntibabyishimira batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kurenga ibijyanye n’amakimbirane, aho agaragaye bakiyambaza ubuyobozi aho kurinda kuvutsanya ubuzima kubera imitungo n’ibindi bintu by’ubusabusa.

Kuri ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Gatsibo iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane uwatemesheje umuhoro uyu musore.

Leave A Reply

Your email address will not be published.