Minisitiri w’Intebe Ngirente na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi batangije batangije igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2020A

18,753

Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente Edouard aherekejwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abahinzi bo mu karere ka Rulindo mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo wa 2020A ku rwego rw’igihugu.

Igihembwe cy’ihinga cya 2020 A cyatangirijwe i Muyanza mu Murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo haterwa ibigori kuri ha 5; hakoreshwa ifumbire ya DAP n’imborera

Minisitiri w’Intebe yakanguriye abahinzi gukomeza guhuza ubutaka no kongera ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure n’ifumbire.

Dr.Ngirente Edouard aherekejwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana

Minisitiri w’Intebe Ngirente yagize ati” Ndashishikariza abahinzi gukomeza kwiyandikisha muri ‘smart nkunganire’ nk’uburyo bubafasha kubona imbuto n’ifumbire byunganiwe na Leta.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente  yibukije kandi ko ingego y’imari ya 2019/2020, amafaranga agenewe urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi yongerewe hibandwa ku kongera ubushobozi bwo kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro no kugabanya iyononekara ry’umusaruro abahinzi beza.

Comments are closed.