Minisitiri w’intebe wa Canada yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 18

5,257
Kwibuka30

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau n’umugore we Sophie batandukanye nyuma y’imyaka 18 bari bamaranye mu rushako, nyuma yo kugirana “ibiganiro bifite ireme kandi bigoye”.

Bombi bavuze ko bazaguma ari “umuryango wa hafi urangwa n’urukundo rwimbitse no kubahana”, nkuko babitangaje mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram.

Bari bashakanye mu 2005 i Montréal ndetse bafitanye abana batatu.

Mu itangazo, ibiro bya Trudeau byavuze ko nubwo we na Sophie bashyize umukono ku masezerano yo gutandukana, bazakomeza kugaragara mu ruhame.

Iryo tangazo rigira riti: “Bakoze kuburyo ingamba zose zo mu rwego rw’amategeko no mu myitwarire iboneye zijyanye n’icyemezo cyo gutandukana zifatwa, kandi bazakomeza kubikora gutyo mu gihe kiri imbere”.

Ryongeyeho ko mu cyumweru gitaha bazaba bari mu kiruhuko nk’umuryango.

Trudeau na Sophie basabye ko batakwinjirirwa mu buzima bwite ku bw'”imibereho myiza” y’abana babo, Xavier, w’imyaka 15, Ella-Grace w’imyaka 14, na Hadrien w’imyaka icyenda.

Kwibuka30

Trudeau, w’imyaka 51, na Sophie Grégoire Trudeau w’imyaka 48, bagize bati: “Dukomeje kuba umuryango wa hafi urangwa n’urukundo rwimbitse no kubahana ndetse na buri kintu cyose twubatse kandi tuzakomeza kubaka”.

Mu myaka ya vuba aha ishize, kuboneka mu ruhame kwabo bari kumwe kwabaye gucye, nubwo mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka bitabiriye hamwe iyimikwa mu Bwongereza ry’Umwami Charles III, ndetse no muri Werurwe (3) uyu mwaka bakiriye bari kumwe Perezida w’Amerika Joe Biden.

Ubwo Trudeau yatorwaga bwa mbere nka Minisitiri w’intebe mu mwaka wa 2015, we n’umugore we bagaragaye mu kinyamakuru Vogue cyandika ku nkuru z’ibyamamare, Sophie abwira icyo kinyamakuru ko ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya nijoro ku munsi basohokanyeho bwa mbere mu guteretana kwabo, Trudeau yamubwiye ati: “Mfite imyaka 31, kandi maze imyaka 31 ngutegereje”.

Muri Gicurasi mu 2022, mu butumwa bwo kuri Instagram bwo ku isabukuru y’ubukwe bwabo, Grégoire Trudeau yanditse ku ngorane zo mu mubano w’igihe kirekire, avuga ko “twanyuze mu minsi myiza, mu mihengeri [ibibazo] ikomeye, no muri buri kintu kiri hagati aho”.

Trudeau na we yavuze ku ngorane mu rushako rwabo, mu gitabo kivuga ku buzima bwe cyasohotse mu 2014 yagize ati: “Urushako rwacu si nta makemwa, kandi twagize ibihe bigoye, ariko Sophie aracyari inshuti nziza cyane yanjye, umufasha wanjye, urukundo rwanjye. Tubwizanya ukuri, n’iyo bibabaje“.

Aba bombi batangiye guteretana mu 2003, ubwo Grégoire Trudeau yakoraga ikiganiro kuri televiziyo. Anazwi ku bikorwa bye by’ubugiraneza bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no ku bafite ibibazo mu kurya kwabo (eating disorders).

Trudeau abaye Minisitiri w’intebe wa kabiri wa Canada utangaje gutandukana n’umugore we akiri ku butegetsi. Uwa mbere yari se, Pierre Elliott Trudeau, wapfuye mu 2000, watandukanye na nyina wa Justin Trudeau, Margaret Trudeau. Batangaje gutandukana kwabo mu 1977, nyuma yo kumarana imyaka itandatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.