Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

4,227
Kwibuka30

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Dr Abiy Ahmed yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Kwibuka30

Muri uru ruzinduko, minisitiri w’intebe wa Ethiopia yagiranye ibiganiro na perezida Paul Kagame waraye amwakiriye mu biro bye muri village Urugwiro.

Nyuma y’ibi biganiro, Dr Abiy Ahmed abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashimiye perezida Kagame uburyo we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe neza, anatangaza ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda na Ethiopia, ndetse no ku bibazo byo mu karere bireba ibihugu byombi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.