Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Abbas yageze mu Burusiya gusaba ubufasha
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yageze i St. Petersburg mu Burusiya kuri uyu wa mbere aho biteganyijwe ko abonana na Perezida Vladimir Putin w’iki gihugu mu muhate wo gusaba ubufasha Uburusiya.
Abbas Araqchi yabanje kujya muri Pakistan na Oman – abahuza mu ntambara barimo na Amerika – mbere yo gukomereza mu Burusiya.
Ibiciro by’ibitoro byongeye kuzamuka kuri uyu wa mbere nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran binaniranye mu mpera z’icyumweru, bigatuma amato akomeza guhera mu Kigobe cy’Abarabu.
Ku cyumweru Perezida Donald Trump yabwiye Fox News ko icyifuzo cyabo “cyoroshye”; “Ntibashobora kugira intwaro kirimbuzi, bitabaye ibyo nta mamvu yo guhura”.
Yongeyeho ati: “Niba bashaka kuganira, baza bakatureba, cyangwa bakaduhagamara. Urabizi ko hari telephone. Dufite imirongo myiza yizewe”.
Igihe cyose Iran yakomeje gushimangira ko ifite uburenganzira bwo gutunganya Uranium yayo itagamije intwaro kirimbuzi ahubwo ibikorwa by’iterambere. Ibyo ibihugu by’iburengerazuba bitemera.
Uretse icyo, Amerika na Iran ubu ntibinumvikana ku ikoreshwa ry’umuhora wa Hormuz.
Kazem Jalali, uhagarariye Iran mu Burusiya yatangaje ku rubuga X ko Araqchi aza guhura na Putin ku bw’inyungu za Iran “muri iki gihe yatewe n’abo hanze”.
Comments are closed.