Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yavuye muri Afurika igitaraganya

6,154

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Ukraine, bwana Dmytro Kuleba wari umeze iminsi ku mugabane w’Afurika, yashoje uruzinduko rwe igitaraganya.

Ni nyuma y’ibitero bikomeye byabyutse bigabwa i Kyiev mu murwa mukuru w’igihugu cye.

Uyu mutegetsi yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko akomeje kuvugana n’abifatanyije na Ukraine kuva mu gitondo cy’uyu munsi nyuma y’ibitero bikomeje kugabwa n’Uburusiya muri Kyiev.

Bwana Kuleba yavuze ko ibi byatumye ahita afata icyemezo cyo gusubika uruzinduko yari amazemo iminsi muri Afurika, agahita asubira muri Ukraine mu kandi kazi kihutirwa.

Yari amaze iminsi muri Afurika, aho yasuye ibihugu bitandukanye byo mu burengerezuba bw’uyu mugabane, birimo Senegal, Ivory Coast na Ghana.

Ni uruzinduko rwaje rukurikira urwa mugenzi we w’Uburusiya nawe ushinzwe ububanyi n’amahanga ariwe bwana Sergie Lavrov uheruttse gusura umugabane w’Afurika mu kwezi kwa 7.

Izi ngendo z’aba bategetsi zikaba zikubiye mu rugamba rw’ubutita impande zombi zikomeje kurwanira ku mugabane w’Afurika, kuko buri ruhande rushaka abayoboke buyu mugabane.

Ni kenshi Perezida Volodymyr Zelensky yakunze kugaragara akorana inama n’abategetsi b’Afurika, ndetse agashinja Uburusiya ubugome bwo kugaba ibitero mu gihugu cye.

Ku rundi ruhande, leta ya Kremlin nti yicaye ubusa, kuko nayo yakunze gukora uko ishoboye mu gushaka abakunzi bayo mu bihugu by’Afurika mu buryo bunyuze muri Diplomacy.

Comments are closed.