Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka yatangije ku mugaragaro umushinga w’Akarere ka Nyagatare wo kurandura imirire mibi ku bufatanye n’aborozi
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka yatangije ku mugaragaro umushinga w’Akarere ka Nyagatare wo kurandura imirire mibi ku bufatanye n’aborozi; Uyu muhango wabereye kuri G.S. Ryabega, mu Murenge wa Karangazi.
Mu gutangiza uyu mushinga watewe inkunga na World Vision,Ibigo by’amashuri 6 byashyizweho ibyuma bikonjesha amata bizajya byakira amata aborozi bemeye gutanga nk’umusanzu wabo mu kurandura ikibazo k’imirire mibi y’abana,mu nama bakoranye na Minisitiri Shyaka muri Mutarama 2019.
Aborozi binyuze muri Koperative zabo n’Amakusanyirizo y’Amata (MCCs) bagiye guha abana amata ku buntu muri iki gihembwe cyose, hanyuma umwaka w’Amashuri utaha bazumvikane n’Akarere uko bazajya bagemura amata ku mashuri afite ibyuma biyakonjesha ku giciro gito.
Mu ijambo rye, Minisitiri Shyaka yashimiye umuyobozi bw’Akarere, abororozi, MCCs, n’Umuterankunga ku ruhare rwa buri umwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga nyuma y’amezi 9 gusa uganiriweho. Asaba ko iyi gahunda Akarere kayagura ikagera mu bigo by’amashuri byose.
Minisitiri Shyaka yabwiye abaturage ko bibabaje kuba Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi mu buhinzi n’ubworozi ariko kakaba kakigaragaramo ubukene n’imirire mibi y’abana bato.
Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko Leta itazihanganira ikibazo cyo guhotera inda abana b’abangavu baterwa kirimo kuzamuka cyane muri aka Karere; Ndetse n’ik’Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano biri ku isonga ry’ibitera ihohotera mungo, no guhungabanya umutekano.
Yasoje ijambo rye, asaba abaturage gukora cyane no kubyaza umusaruro amahirwe bafite,bityo Nyagatare igatangira kujya ihiga utundi turere mu byiza gusa n’iterambere.
Comments are closed.