Minisitiri wungirije w’ingabo w’Uburusiya arashinjwa kwakira ruswa

1,255

Minisitiri wungirije w’ingabo w’Uburusiya yashinjwe kwakira ruswa agumishwa muri gereza n’urukiko rwo mu murwa mukuru Moscow.

Timur Ivanov, waburanye ahakana ibyo aregwa, ashinjwa kwakira ruswa “nyinshi ku kigero kidasanzwe”.

Ivanov, w’imyaka 47, wagenwe kuri uwo mwanya mu 2016, yari ashinzwe imishinga y’ibikorwa-remezo by’igisirikare cy’Uburusiya.

Ivanov afatwa nk’inshuti ya Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu, ndetse yakoranye na we imyaka myinshi. Mbere, Ivanov yari Minisitiri w’intebe wungirije w’akarere ka Moscow, aho Shoigu yigeze kuba Guverineri by’igihe gito.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya (bizwi nka Kremlin) byahakanye amakuru yo mu bitangazamakuru bimwe byo mu Burusiya, avuga ko impamvu nyakuri y’itabwa muri yombi rya Ivanov ari uko acyekwaho ubugambanyi.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ati: “Ubu hari ibisobanuro byinshi bitandukanye kuri ibi byose… Mukwiye kwibanda ku makuru atangazwa na leta.”

Yanavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yamenyeshejwe iby’ifungwa rya Ivanov mbere yuko riba.

Mu 2022, umuryango urwanya ruswa (ACF) – washinzwe na Alexei Navalny wapfuye muri Gashyantare (2) uyu mwaka wahoze ari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burusiya – washinje Ivanov kugira uruhare mu “migambi ya ruswa mu gihe cy’ubwubatsi mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya”.

By’umwihariko, uwo muryango wavuze ko yungukiye mu mishinga y’ubwubatsi mu mujyi wa Ukraine uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Mariupol.

Byinshi mu bice bya Mariupol byashenywe n’ibisasu by’Uburusiya mu mezi yakurikiye igitero gisesuye bwagabye kuri Ukraine.

Urukiko rw’akarere ka Basmanny i Moscow rwategetse ko akomeza kuba afunzwe mu gihe cy’amezi abiri ku birego byo kujya mu mugambi w’ubugizi bwa nabi n’abandi bantu inshingano ze zitareba, mu kazi ke ko kugenzura ubwubatsi no kuvugurura ibikoresho bya minisiteri y’ingabo.

Mu gihe ibi byaba bimuhamye, ashobora gufungwa imyaka igeze kuri 15.

Yaburanye ahakana ibyo aregwa

Undi mugabo, Sergei Borodin, wasobanuwe ko ari inshuti ya Ivanov, na we yagejejwe mu rukiko i Moscow aregwa ibyaha nk’ibyo.

Ivanov yahakanye ibirego yashyiriweho n’akanama k’iperereza k’Uburusiya.

Igika cyo mu mategeko mpanabyaha y’Uburusiya cyashingiweho mu gufunga Ivanov – igice cya 6 cy’ingingo ya 290 – gikoreshwa iyo ruswa icyekwa irenze miliyoni y’ama rouble akoreshwa mu Burusiya, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 13 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Gutabwa muri yombi kwe ni icyemezo cy’imbonekarimwe ku muntu wo mu b’indobanure bari ku butegetsi mu Burusiya, benshi byemezwa ko bakoresheje imyanya yabo y’ubutegetsi mu kwigwizaho imitungo myinshi.

Bamwe mu Barusiya bakurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu bavuze ko gutabwa muri yombi kwe bizashegesha Minisitiri w’ingabo Shoigu.

Umwe muri bo, utavuze izina rye, yabwiye shene izwi cyane yo ku rubuga rwa Telegram itangaza amakuru ku bya gisirikare ati: “Niba adashoboye kubyitwaramo neza, ni we uzakurikiraho mu kurindimuka. Uyu muntu [Ivanov] ni umuntu we 100%.”

Ivanov asanzwe yarafatiwe ibihano n’Amerika n’Ubwongereza.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na wo wamufatiye ibihano byo kumubuza kuhakorera ingendo, unafatira umutungo we.

Ubumwe bw’Uburayi buvuga ko ari “uwa cumi mu kuntu abayobozi bakurikirana muri rusange mu nzego mu buyobozi bw’igisirikare cy’Uburusiya”.

(Src:BBC)

Comments are closed.