Rutsiro: Abagizi ba nabi bateye urugo rw’umuturage baramwiba basiga banamutemye

519

Habumugisha Felicien usanzwe ucuruza amatungo magufi, yatewe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamusanze mu rugo rwe, baramutemagura bamugira intere ndetse bamwambura amafaranga y’u Rwanda 2,000,000.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Mata 2024, mu masaha ya saa sita n’igice z’ijoro bibera mu Mudugudu wa Torwe, mu Kagari ka Busuku ho mu Murenge wa Nyabirasi.

Amakuru avuga ko Habumugisha yari yiriwe acuruza amatungo mu isoko rya Mahoko, aba bagizi ba nabi bamuteye mu nzu baciye urugi baramutema baramukomeretsa, bari hagati ya bane na batandatu.

Mpirwa Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, yahamije aya makuru.

Yagiraga ati: “Nibyo koko Habumugisha mu ijoro ryakeye yatewe n’abagizi ba nabi baciye urugi baramukomeretsa, ndetse yatubwiye ko bamwambuye amafaranga miliyoni 2 Rwf, nyuma yo kumenya aya makuru twamukurikiranye tubasha gufata umwe mu bakekwa, turakomeje gushakisha uwaba yabigizemo uruhare wese.”

Gitifu yakomeje yibutsa abaturage ko badakwiriye kurarana n’amafaranga kandi bafite aho bayabika hafite umutekano nko kuri telefone, cyangwa se bakayabitsa kuri za sacco beregerejwe.

Aburira abaturage ko kandi batazihanganira uwo ari we wese ushaka gutungwa n’ubujura bityo abasaba gucika kuri iyo ngeso.

Habumugisha wari wakomerekejwe bikabije yivuje ku ivuriro rito rya Bwiza, kuko yari yakomerekejwe ku gahanga, ku kaguro no ku kaboko.

Bwiza avuga ko ubwo yakoraga iyi nkuru, umwe mu bakekwaga na Habumugisha yari amaze gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano agiye gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Kivumu.

(Src:Umurunga)

Comments are closed.