Minisitiri w’urubyiruko n’umuco yasabye urubyiruko kwirinda imyambarire y’urukozasoni

9,972

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’imyambarire idahwitse kandi y’urukozasoni mu ruhame, uburara n’ubwomanzi, ubusinzi bukabije no kubaho ubuzima butagira intego. 

Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza ihuriro rya 19 ry’urubyiruko gatorika riri kubera muri Diyosezi ya Kabgayi ku nsanganyamatsiko igira iti “Haguruka, kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye”. 

Minisitiri Mbabazi yabigarutseho mh gihe i Kigali hatangiye kuburanishwa urubanza rw’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane ukurikiranyweho ibikorwa by’isoni nke byatewe n’imyambaro y’urukozasoni yaserukanye mu ruhame. 

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, umunyamategeko umwunganira asaba ko urukiko ruburanishiriza urwo rubanza mu muhezo.

Mu ihuriro ry’urubyiruko, Minisitiri Mbabazi  yagarutse ku kuba iyo myitwarire idakwiriye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda. 

Yashimye umuhate wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda wo kwita ku rubyiruko mu bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya ubukene, ubusugire bw’ingo n’ibindi.

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda imyambarire y’urukozasoni

Min. Mbabazi yagize ati: “Ihuriro ry’urubyiruko nk’iri ni umwanya ukomeye mugenera urubyiruko kugira ngo rwongere rwigishwe indangagaciro za gikirisitu zuzuzanya n’indangagaciro z’umuco wacu nk’Abanyarwanda.”

Yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Kiliziya Gatorika muri gahunda zitandukanye zigamije gutoza indangagaciro mu binyuze mu mahuriro y’urubyiruko, Itorero n’izindi gahunda, kububakira ubushobozi no gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kwiteza imbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.