Ministeri ya Siporo ihagaritse Championnat y’umupira w’amaguru kugeza igihe kitazwi

4,350
Kwibuka30
Relief as sports ministry okays return of football fans into stadiums | The  New Times | Rwanda

Ministeri ya siporo mu Rwanda imaze gutangaza ko ibikorwa bya Siporo ya rusange harimo na championnat y’umupira w’amaguru ibaye ihagaritswe.

Nyuma y’aho imibare y’ubwandu bwa corona virusi ikomeje kuzamuka mu Rwanda, none taliki ya 30 Ukuboza 2021, ministeri ya siporo mu Rwanda yasyizeho ingamba nshya zigamije gukumira no gukwirakwira k’ubwandu bwa covid-19.

Muri izo ngamba nshya zishyizweho kuri uyu wa kane, ministeri ya siporo yahagaritse ibikorwa bya siporo rusange ndetse n’andi marushanwa ayo ariyo yose ya siporo ikorwa n’abantu benshi, muri izo siporo harimo na championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu yari irimbanije.

Kwibuka30

Itangazo ry’ibyemezo bishya bireba siporo mu Rwanda ryashyizweho umukono na misitiri wa siporo Madame Aurore Mimosa.

No photo description available.

Izi ngamba zisize ikipe ya APR FC iri imbee ndetse nk’umwaka ushize ikaba itari bwatsindwe umukino n’umwe, mu gihe ikipe ya Gorilla iri ku mwanya wa nyuma.

Mu ijoro rishize ryo kuwa 29 Ukuboza, imibare yashyizwe hanze na ministeri y’ubuzima, yagaragaje ko mu Rwanda hose abagera ku 2,083 banduye Covid-19, mu gihe abaturarwanda bagera kuri 5,467,913 bari bamaze guterwa urukingo rwa kabiri, abagera ku 147,264 batewe uruira gatatu rushimangira.

Comments are closed.