Perezida Kagame yashimye inzego z’umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021

4,028
Kwibuka30
Perezida Kagame yashimiye ingabo za RDF umutekano w'igihugu n'uwa abaturage

Prezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa ingabo z’u Rwanda azishimira ku murava n’ubwitange bagaragaje muri uno mwaka wa 2021. (Photo archive)

Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa bwihariye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano.

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga z’ingabo z’u Rwanda, yashimiye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano umurava n’ubwitange byabaranze mu bijyanye no kurinda no kurengera abanyarwanda mu mwaka wa 2021; umwaka waranzwe n’imbogamizi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Kwibuka30

Mu butumwa bugamije kubifuriza umwaka mwiza, Perezida Kagame wavuze ko igihugu gitewe ishema na bo, yabwiye abagize inzo z’umutekano nubwo habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19, bageze ku rugero ndetse banarenza ibyo bari bategerejweho, mu bwitonzi buhamye, kutirebaho bonyine ndetse n’ubunyamwuga.

Perezida wa Repubulika yashimiye by’umwihariko abagize inzego z’umutekano bari mu  butumwa hanze y’igihugu byaba binyuze mu masezerano hagati n’ibihugu cyangwa se mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro.

Yavuze ko kuba bari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ari ikikenyetso cyo kwitanga kwabo mu guharanira amahoro n’ituze kumugabane wabo ndetse no hanze yawo.Umukuru w’igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda bashima cyane ubwo bitange bwabo.

Perezida Kagame yasoje ubutumwa yageneye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano abasaba gukomera kwimakaza no kudatezuka ku ndangagaciro n’umutima w’u Rwanda. Yabasabye kdi gukomeza kuzamura ibendera ry’igihugu no gukomeza gukora bazirikana icyizere bagiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo.

Comments are closed.