Ministeri ya siporo yihanganishije umuryango wa Ishimwe wishwe n’impanuka ubwo yari mu myitozo

5,673
Ibintu 5 biteye amatsiko wamenya kuri Aurore Mimosa Munyangaju,Minisitiri  wa Siporo mu Rwanda | celebz Magazine
Ministre wa siporo Mimosa yihanganishije umuryango wa Bwana Ishimwe Patrick wahitwanywe n’impanuka ubwo yari mu myitozo y’igare.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, madame Mimoza Aurore, ministre wa siporo mu Rwanda yihanganishije umuryango wa Bwana Ishimwe Patrick wari umukinnyi w’amagare nyuma y’uko inkuru y’urupfu rw’uyu musore ibaye impamo ko yakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi akahasiga ubuzima ubwo yari ari mu myitozo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye mu masaha y’ikigoroba, ayo makuru akavuga ko yazize impanuka ubwo yari mu myitozo.

Ishimwe Patrick yakiniraga Club ya Cine Elmay nk’umukinnyi wabigize umwuga, mu butumwa bwe bwanyuze kuri twitter, ministre Mimosa Aurore yagize ati:”

Tubabajwe n’urupfu rwa Ishimwe Patrick umukinnyi w’amagare wakiniraga Club ya Cine Elmay wazize impanuka mu gihe yari mu myitozo kuri uyu wa 6 mu karere ka Kamonyi Twihanganishije umuryango we ndetse n’umuryango mugari wa @cyclingrwanda Imana imuhe iruhuko ridashira #RIPPatrick

Image
Image

Comments are closed.