Ministeri y’uburezi mu Rwanda yatangaje kaminuza 6 zonyine zemerewe kuba zatangira kwigisha

7,476
UR to open Biotechnology Master's Programme by next year – Rwanda inspirer

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko kaminuza 6 ari zonyine zemerewe gusubukura amasomo muri uku kwezi kwa 10 hagati nyuma yo gufunga kubera icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kaminuza esheshatu ari zo zemerewe gusubukura ibikorwa byo gutanga amasomo hifashishijwe uburyo bwaba ubwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga no kujya kwigira ku ishuri kandi ibyiciro by’abanyeshuri byose bikaba byemerewe kwiga mu gihe izindi enye zirimo Kaminuza y’u Rwanda hazabanza kwiga abari mu myaka ya nyuma.

Ibi yabivuze mu kiganiro n’Abanyamakuru cyatanzwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye.

Yagize ati Dushingiye ku ngamba batugaragarije, kaminuza zemerewe gufungura izo ni University of Global Health Equity y’i Butaro (UGHE), African Leadership University (ALU), African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), Carnegie Mellon University, Oklahoma Christian University na Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).’

Yakomeje ati Izo esheshatu zifite uburyo buhamye bw’ikoranabuhanga ariko zizanakoresha uburyo bwo kujya mu ishuri, abanyeshuri bagakurikira. Aho ngaho ni abanyeshuri bose bo muri izo kaminuza.

Hari n’izindi kaminuza eshanu zizafungura hagati muri uku kwezi kwa cumi, zihereye ku banyeshuri bari mu myaka irangiza amasomo, “kugira ngo abasoza bahe umwanya n’abandi.” Ni ukuvuga abiga mu myaka ya 3,4,5 bitewe na porogaramu bigamo.

Minisitiri Uwamariya ati “Bemerewe kuza mu mashuri bigaho bakabonana n’abarimu, ariko na bwa buryo bw’ikoranabuhanga, nka UR yashyizemo ingufu cyane ku buryo bw’ikoranabuhanga kuko amasomo angana na 90% ari mu ikoranabuhanga.”

Ati “Impamvu twatangiranye n’abanyeshuri bake ni ukugira ngo bahane intera, ariko turashaka ko mu ntangiriro baba bari mu macumbi ya kaminuza.”

Hari n’ikindi cyiciro kirimo kaminuza enye abanyeshuri bazajya mu masomo bakoresheje uburyo bwo kubonana na mwarimu gusa, ari abo mu wa 3,4,5 gusa, zirimo ULK, Ruli Higher Institute of Health, Learning Institutions, RTUC, na University of Kigali, bahereye mu mwaka ya nyuma.

Ni mu gihe hari amashuri abanyeshuri bose bazajya mu masomo mu buryo busanzwe, ni ukuvuga ILPD na Vatel Rwanda – International Hospitality School.

Minisitiri Uwamariya yatangaje ko amashuri yisumbuye agendera ku ngengabihe y’u Rwanda azafungura imiryango mu Ugushyingo uyu mwaka mu gihe agendera ku ngengabihe mpuzamahanga azafungura muri uku kwezi.

Yavuze kandi ko ibigo bitandukanye bigomba guteganya ibyumba 2 byo kuzashyirwamo abaketsweho Covid-19.

University of Rwanda in Huye has no power. It is in the darkness for  nonpayment of electricity bills | Therwandan

(Src:Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.