Urukiko rwatesheje agaciro ikifuzo cya Rusesabagina wasabaga gufungurwa by’agateganyo

7,255

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesheje agaciro ubujurire bwa Paul Rusesabagina, rutegeka ko akomeza gufungwa nk’uko byafashweho icyemezo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Ukwakira 2020 ku kicaro cy’uru rukiko mu gikorwa kitabiriwe n’uregwa ndetse n’abamwunganira bombi uko ari babiri.

Uru rukiko rwari rwumvise ubujurire bwa Rusesabagina mu cyumweru gishize wavugaga ko afite uburwayi bukomeye akaba akeneye gukomeye kwitabwaho ari hanze.

Uregwa kandi yavugaga ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bitagize impamvu zikomeye zatuma akekwa ko yakoze ibyaha ashinjwa.

Urukiko rwavuze ko kuba uregwa yariyemereye ko hari amafaranga yahaye abarwanya u Rwanda ari impamvu zikomeye.

Paul Rusesabagina kandi we n’abamwunganira bakunze kuvuga ko adakwiye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda kuko atari umunyarwanda mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uyu mugabo afite ubwenegihugu bw’u Rwanda bw’inkomoko kandi ibyaha aregwa bikaba byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda binakorerwa Abanyarwanda,

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko kuba uregwa yivugira ko atari umunyarwanda kandi akaba atari anahatuye, aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera.

Umucamanza w’urukiko yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye ku byaha 13 Bwana Rusesabagina aregwa, bityo akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo “atabangamira iperereza”.

Ubwo uyu mucamanza yari amaze gutangaza uyu mwanzuro, Bwana Paul Rusesabagina ubwe yahise asaba ijambo avuga ko ajuririye iki cyemezo.

Kuwa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020 nibwo Paul Rusesabagina yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama bwa mbere, kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ibyaha 13 Rusesabagina ashinjwa:

  • Kurema umutwe w’ingabo utemewe
  • Gutera inkunga iterabwoba
  • Iterabwoba ku nyungu za politiki
  • Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
  • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
  • Kuba mu mutwe w’iterabwoba
  • Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
  • Ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
  • Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate
  • Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro
  • Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako
  • Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa
  • Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare

Abunganira Rusesabagina batangiye bavuga ko uru rukiko rw’ibanze rwa Kagarama rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera impamvu zitandukanye.

Bavuze ko urukiko rw’aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Me Rugaza yavuze ko kuva mu 1996 kugera mu 1999, Rusesabagina nta bwenegihugu yari afite, ndetse icyo gihe ibyangombwa yakoreshaga byari ibyo yari yarahawe na Loni.

Umushinjacyaha yavuze ko ku ngingo y’uko urukiko rudafite ububasha, nta shingiro ifite kuko itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko, inkiko z’ibanze arizo zifite ububasha ku kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bivuze ngo ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho, inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kubimukurikiranaho.

Ku cyo Me Rugaza yavuze ko Rusesabagina ari mu rukiko nk’Umubiligi, Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa rye yemeye ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse ko umuntu wese ukoze icyaha mu ifasi y’u Rwanda agomba kugikurikiranwaho hatitawe ku bwenegihugu bwe.

Me Rugaza uri mu bunganira Rusesabagina,yavuze ko nta na rimwe Rusesabagina yigeze akandagira ku butaka bw’u Rwanda ku buryo yakekwaho uruhare mu byaha byabaye mu 2018.

Yavuze ko mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryo mu 2012 rigaragaza ko nta cyaha na kimwe Rusesabagina akwiriye kuba akurikiranwaho kuko ibyo yakoze ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yemera ko hari amafaranga yatanze atera inkunga FLN, ayo mafaranga agamije kwica abanyarwanda, bidakwiriye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa se gutera inkunga abantu bashaka kwica abanyarwanda.

Me Rugaza yavuze ko amadolari 900 Rusesabagina yatanze atari amafaranga yatera igihugu, ati “keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri” kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri wese yabona icyo arwanisha.

Umucamanza yavuze ko Paul Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Yavuze ko atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.

Bwana Rusesabagina ntiyemeye cyangwa ngo ahakane ibyaha 13 yarezwe. Avuga ko yavuze birambuye ku byo aregwa ari kubazwa n’ubushinjacyaha ubu adashaka kubigarukaho aka kanya.

Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa.

Me Nyambo uri mu bunganira Rusesabagina yavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bwe byafatiriwe.

Yavuze ko Rusesabagina ari umuntu mwiza, wahawe ibihembo bitandukanye nk’umuntu w’inyangamugayo, bityo ko urukiko rwazabishingiraho ko ari umuntu mwiza, rukemeza ko yatanga ingwate.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe, yatoroka ubutabera hashingiwe ku buremere bw’ibyaha akekwaho.

Ikindi kandi ni uko ngo yafashwe nyuma yo gushakishwa igihe kirekire, ku buryo aramutse arekuwe ataboneka mu buryo bworoshye.

Rusesabagina ngo azi neza ko mu Bubiligi yakozweho iperereza ndetse na FBI muri Amerika yamukozeho iperereza ku bijyanye no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Gufungwa kwe ngo ni bwo buryo bwatuma adasibanganya ibimenyetso bigikusanywa no kuba yatera igitutu abatangabuhamya cyangwa se ngo ahure n’abandi bakekwa bari mu Bubiligi ngo babe bagambana.

Rusesabagina ntiyavuze ku byaha byose aregwa

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe muri ibi byaha aregwa.

Umushinjacyaha yavuze ko hari inyandiko zitandukanye u Rwanda rwahawe na Polisi y’u Bubiligi zigaragaza amafaranga yagiye yoherezwa na Rusesabagina, ngo ni inyandiko Polisi yasabye Western Union.

Umushinjacyaha yavuze ko hari abana 82 babajijwe, ubuhamya bwabo bugaragaza ko bashimuswe bakajyanwa mu mirimo ya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.

Yavuze ko hari inyandiko zo kwa muganga zigaragaza ko abantu icyenda bishwe n’ibitero by’iterabwoba bya FLN mu Mirenge ya Nyabimata na Cyitabi, kandi bose ngo bitabye Imana bazize ingaruka z’ibitero bagabweho.

Urukiko rwisumbuye rwatesheje agaciro...

Ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bumusabira gufungwa bishingiye ku biganiro yagiranye na Wilson Irategeka ku wa 19 Gicurasi 2019, aho Irategeka agaya Rusesabagina ko ashaka gucamo ibice ingabo [bitaga abahinzi] ngo akoresheje amafaranga

Ngo ibyo byari byatewe n’uko Rusesabagina yari yoherereje Gen Sinayobye Bernabe amadolari ibihumbi bitatu. Hari kandi ngo amafaranga umugore wa Rusesabagina yohereje muri Comoros umuntu ama-euro 1000, icyo gihe ngo bari bayoherereje Sankara.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina nk’ukekwa, kuba yanze gusubiza kuri buri cyaha akavuga ko nta rutonde rw’ibyaha afite mu gihe abunganizi be babifite, bigaragaza ko hari impa mvu yo guhunga ikibazo yabajijwe.

Ngo uwo mugambi bagombaga kuwugeraho bakoresheje intwaro, ari nayo mpamvu bashinze FLN. MRCD yari ihuriro rigizwe n’amashyaka ane, hanyuma FLN ikaba umutwe wayo wa gisirikare.

Buvuga ko bufite ibimenyetso ko yavuganaga, yafashisje gushakisha no koherereza amafaranga umutwe wa FLN kugira ngo ugabe ibitero ku Rwanda.

Kuba ari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze, Me Rugaza yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko uyu mutwe utakibarizwa muri MRDC ahubwo ko bikwiye kubazwa abari muri uyu mutwe.

Rusesabagina avuga ku mafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yavuze ko yamwoherereje ama-euro ibihumbi bitatu kuko ngo “yarampamagaye arandirira” noneho amwoherereza amafaranga nk’umuntu w’umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.

Ku bijyanye n’amajwi n’amashusho ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we. Ku zindi nyandiko z’amafaranga bivugwa ko yoherereje abantu bo muri FLN, yavuze ko zimwe atazizi.

Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru, yavuze ko ngo yabwiye inzego z’iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage, “njye ubwanjye narabyicuje kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.