Ministeri y’uburezi yatangaje ko isomo rya siporo rizajya ribazwa mu cya Leta

11,863
Rwanda Rugby: Sport helps heal wounds in 'Land of a Thousand Hills ...

Ministeri y’uburezi mu Rwanda yamaze gutangaza ko isomo rya siporo rigiye kuzaba isomo ribazwa mu bizamini.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko muri gahunda nshya zigamije guteza imbere siporo, harimo ko mu mashuri yose igiye kujya ihabwa umwanya kuko wasangaga hari amashuri amwe atayigisha, agashyira imbaraga mu yandi masomo yo ikirengagizwa.

nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yunguranye ibitekerezo ku ivugururwa rya gahunda yo guteza imbere siporo mu mashuri.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yatangarije IGIHE natwe dukesha iyi nkuru ko hari aho wasangaga isomo rya siporo rishyirwa mu masaha y’igitondo, ku buryo muri icyo gihe iyo umunyeshuri agiye gukina, kongera gusubira mu ishuri biba bigoranye kuko aba agomba kubanza gukaraba.

Ati “Muri iyi gahunda ya siporo, turasaba ko bongera gusubiramo ingengabihe ubwayo, kugira ngo amasaha ya siporo abe afasha abarimu n’abana. Urugero, ushobora kuvuga uti abana bataha saa mbili, kuki siporo itashyirwa ku isaha ya nyuma, cyangwa ababa mu kigo ukareba isaha iboroheye.”

Muri iki gihe siporo izajya ibazwa mu bizamini bisanzwe ndetse no mu mabazwa ya buri gihembwe nk’isomo risanzwe.

Yakomeje agira ati “Mu kizamini cya leta ntabwo turabishyiraho nonaha ariko bishobora kuza nyuma. Ubwo bizakorwaho na REB. Ikigamijwe cyane ni ukugira ngo babe bayikora buri munsi, ntabwo biri mu bizamini bya leta nonaha.”

Imwe mu mbogamizi zihari ni uko hari amashuri amwe n’amwe adafite ibibuga gusa Minisiteri y’Uburezi isobanura ko amashya ari kubakwa ari guhabwa umwihariko ko asiga umwanya w’ibibuga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yasobanuye ko Siporo igiye guhabwa umwanya wihariye nk’isomo rifasha abanyeshuri kwiga neza no kugira ubuzima buzira umuze

Ku mashuri adafite umwanya wo gushyiramo ibibuga, Baguma asobanura ko hashyizweho uburyo bwo gukorana n’inzego z’ibanze, harebwa uburyo abana basangira ibibuga bihari, mu karere, mu mirenge n’ahandi.

Ati “Ushobora gusanga mu murenge umwe hari amashuri 10, umunani muri yo afite ibibuga, abiri ntabyo nta n’umwanya. Kubera iki abana batafashwa bakajya gukinira ku kibuga cy’ikindi kigo, wenda hari umwanya ku murenge, ku karere, n’ahandi hose. Ibyo bigakorwa n’inzego z’ibanze mu gihe tubona ko ku kigo nta mwanya, kandi dufite amashuri ameze gutya.”

Minisiteri y’Uburezi isobanura ko iyi gahunda igamije gufasha abana kwiga neza no kugira ubuzima bwiza birinda indwara zitandura binajyana na gahunda igihugu cyashyizeho z’amasaha yihariye ya siporo ku bakozi n’izindi nka Car Free Day.

Ati “Ariko abana tugasanga ntabwo bafite ayo mahirwe cyane. Ikindi ni ukuzamura impano zabo. Udahereye mu mashuri hakiri kare ngo umenye impano abana bafite, wabatakaza.”

Baguma asobanura ko nyuma yo kubona impano z’abakiri bato, hazabaho gushaka uko bajya bahurizwa hamwe mu ishuri ry’imikino, ku buryo umuntu wahisemo kwiga siporo ariwe uzajya ubazwa iryo somo mu kizamini cya leta.

Ubu muri Kaminuza y’u Rwanda hari ishami rya siporo, naho hagiye kuvugururwa uko ryigishwa kugira ngo haboneke abantu benshi baryiga. Abahitamo kwiga siporo, biga ibinyabuzima (Biologie), iyo bageze mu mwaka wa gatatu wa kaminuza bahitamo ibinyabuzima cyangwa siporo.

Ati “Abenshi usanga bahitamo biologie, kuko ntabwo twabateguye ku buryo bahitamo siporo. Abenshi biga biologie kugira ngo bazayigishe ariko siporo ikaba inyongera.”

Ubwo amashuri azaba afunguwe, iyi gahunda yo kwigisha Siporo izahita itangira, gusa hari ikibazo cy’abarimu bagomba kuyigisha nubwo Minisiteri y’Uburezi isobanura ko iteganya gutanga amahugurwa ku buryo haboneka benshi bafite ubushobozi bwo kwigisha iri somo.

Comments are closed.