Congo: Umusirikare yasinze arasa abantu abagera kuri 12

10,480
Kwibuka30
Ikariya ya DR Congo

Umusirikare wasinze wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yarashe mu bantu bihitiraga, yicamo abatari munsi ya 12 ndetse akomeretsa abandi benshi.

Ku munsi w’ejo ku wa kane taliki ya 30 Nyakanga 2020 umusirikare wo gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bw’iki gihugu, yaranyoye amaze gusinda afungura umunwa w’imbunda yari yitwaje arasa urufaya rw’amasasu mu kivunge cy’abantu ahitana abagera kuri 12 akomeretsa n’abandi benshi.

Kwibuka30

Mu bahitanywe n’ayo masasu, harimo n’umwana w’umukobwa wari ufite imyaka ibiri yonyine y’amavuko.

Nyuma y’icyo gikorwa kigayitse, abaturage bazindukiye mu mihanda bamagana icyo gikorwa n’igisirikare cya Congo.

Ikariya ya DR Congo
Leave A Reply

Your email address will not be published.